skol
fortebet

Ingwe yarumye umugabo washakaga kuyirokora ubwo yari yarohamye [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 05, Oct 2018

Sponsored Ad

Umusore witwa Jagdish Singh w’imyaka 50 yahuye n’uruva gusenya ubwo yashakaga kurokora ingwe yari yavunitse yari yarohamye mu ruzi,yamara kuyikiza ikamuruma ukuboko n’ukuguru.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ukomoka mu gace kitwa Bageshwar, yabonye iyi ngwe iryamye mu mazi kubera ko yari yavunitse itabasha kwikura muri uyu mugezi utemba,ayizirika umugozi arayikurura kugira ngo ayitabare,ikize ihita imuruma ku buryo bukabije.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse kuri ubu akaba ari guca ibintu,yagaragaje iyi ngwe iri kuruma uyu mugabo nyuma yo kuyitabara.

Abaturage bo muri aka gace babonye iyi ngwe ijyamye ku mazi bashaka kuyigirira nabi ariko uyu mugabo arayitabara gusa yo yahise imuruma amaguru n’amaboko.

Ubwo uyu Singh yageragezaga gukurura iyi ngwe kugira ngo ayikure mu mazi yahise imusumira imufata ukuboko, iramuruma karahava abaturage barahurura bayikubita inkoni gusa abashinzwe kwita ku nyamaswa bahise bahagoboka barayizika, barayijyana.

Singh yahise ajyanwa kwa muganga kubera ibikomere yatewe n’iyi nyamaswa y’inkazi gusa ntiharamenyekana niba yakize ibi bikomere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa