skol
fortebet

Inkongi yibasiye ibiro bya Minisitiri w’Ubuhinzi muri Malawi hangirika byinshi

Yanditswe: Wednesday 15, Feb 2017

Sponsored Ad

Inyubako ikoreramo Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi muri Malawi yafashwe n’inkongi y’umuriro, hangirikiramo ibintu bitandukanye ibi byabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2017.
Ikinyamakuru Nyasatimes cyandikirwa mu gihugu cya Malawi, cyavuze ko iyi nyubako yafashwe n’inkongi ahagana saa tanu za mu gitondo nyuma y’imvura y’amahindu yari ihitutse.
Bamwe mu baturage babonye iyo nkongi iba, babwiye itangazamakuru ko zimwe mu mpamvu bakeka zateye iyi nkongi harimo imirabyo ndetse (...)

Sponsored Ad

Inyubako ikoreramo Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi muri Malawi yafashwe n’inkongi y’umuriro, hangirikiramo ibintu bitandukanye ibi byabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2017.

Ikinyamakuru Nyasatimes cyandikirwa mu gihugu cya Malawi, cyavuze ko iyi nyubako yafashwe n’inkongi ahagana saa tanu za mu gitondo nyuma y’imvura y’amahindu yari ihitutse.

Bamwe mu baturage babonye iyo nkongi iba, babwiye itangazamakuru ko zimwe mu mpamvu bakeka zateye iyi nkongi harimo imirabyo ndetse n’ikoranaho ry’insinga z’ahacomekwa televiziyo yo mu biro bya Minisitiri.

Polisi yo muri Malawi ntacyo iravuga ku cyateye iyi nkongi ariko iperereza riracyakomeje cyane ko hangiritse byinshi.

Polisi y’i Lilongwe yabwiye itangazamakuru ko nubwo Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi George Chaponda yari mu biro ubwo inyubako yafatwaga n’inkongi, ntacyo yabaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa