skol
fortebet

Inkuru ibabaje y’umukobwa wakodeshejwe na Papa we ku bagabo barenga 30 b’inshuti ze bakamusambanya

Yanditswe: Saturday 14, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Iyi nkuru ibabaje ni iy’umwana w’umukobwa wo mu buhinde wakodeshejwe na se ku bagabo barenga 30 b’inshuti ze ngo yibonere amafaranga.

Sponsored Ad

Uyu mwana yavuze uko izi nkozi z’ibibi zamuhemukiye cyane nyamara zo zikifatira amashusho y’ibyo bikorwa bya kinyamaswa barimo kumufata ku ngufu nyuma y’uko ise amubagurishije.

Uyu mukobwa yavuze ko yanyuraga mu bubabare bukabije buri weekend kandi ariko ababyeyi be basaba abagizi ba nabi kuzana abandi bagenzi babo benshi.

Ise ari we nyiri uyu mugambi mubisha niwe witumirizagaho abagabo ndetse akanabaha igihe aba basambanyi bazazira.Nyina umubyara we yajyanwaga mu kindi cyumba naho aka kana kagasigarana n’aba bagabo batagira impuhwe babaga bagiye kugakoresha icyo bumva gikwiye kuri bo.

Uyu mukobwa yavuze ko ibi byakomeje kumubaho kugeza hafi y’imyaka ibiri nyina araho amurebera gusa nawe wabaga yajyanwe ku bakiriya bishyura menshi kurushaho

Abayobozi bakaba batangaje ko ababigizemo uruhare bose bamaze gutabwa muri yombi nyuma y’uko uyu mukobwa agize ubutwari bwo kwivugira ibyamubagaho,ubu uyu mwana akaba ari mu maboko y’abajyanama kubera Trauma (ihungabana)yatewe n’ibi bikorwa.

Uyu mwana avuga ko ibi bikorwa byatangiye ubwo imwe mu nshuti za se yariyasinze agatangira kumuserereza imbere y’ababyeyi be. Abo bagabo bajyanye na nyina mu cyumba ,ubwo uyu mwana nawe ajyanwa mu cyumba aricyo gihe yatangiye gufatwa ku ngufu.Nyamara nyina umubyara we ariko ntibyamubujije guhakana ibi byose .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa