skol
fortebet

Inkuru y’uyu mukobwa w’uburanga washatse gusambanywa n’umuyobozi w’ikigo yigagaho akaza kwicwa urwashinyaguro yateye agahinda isi yose[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 20, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Bangladesh abakobwa baho ntabwo bajya bavuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorerwa mu rwego rwo kwirinda kuba iciro ry’ imigani aho batuye.

Sponsored Ad

Nusrat Jahan Rafi wari ufite imyaka 19 yiga mu ishuri rya Abayisilamu, tariki 27 Werurwe , yabwiye polisi ko umuyobozi w’ ishuri rye yamuhamagaye mu biro akamukorakora mu buryo budakwiriye kugeza uyu mukobwa bimurenze ariruka. Umunsi byabereyeho niwo munsi uyu mukobwa yahise ajya kubibwira polisi, aherekejwe n’ umuryango we.

Atewe akanyabugabo n’ umuryango we , Umukobwa wo mu gihugu cya Bangladesh Nusrat Jahan Rafi yagiye kuri polisi avuga ko yahohotewe birangira yishwe urwagashinyaguro.

Ibyo Nusrat yakoze ntibisanzwe muri iki gihugu kuko abandi bakobwa bahuye n’ ikibazo nk’ icye baryumaho.

Nusrat ubwo yatekererezaga polisi ikibazo yahuye nacyo , umupolisi yahise amufata amashusho na telefone , uwo mupolisi yumvikana muri iyo video abwira umukobwa ngo ‘Nta kidasanzwe kura intoki mu maso’. Uyu mukobwa yavugaga yakinze ikiganza mu maso kubera gufatwa amashusho kuko ari kurega uwamuhohoteye.

Umuryango wa Nursat mu gahinda ko kubura umwana wabo

Ikirego kimaze gutangwa diregiteri yatawe muri yombi, abasore babiri b’ abanyeshuri bategura imyigaragamyo yo gufunguza diregiteri ndetse bamwe bajya kuri uyu mukobwa kumusaba ko asababira imbabazi diregiteri.

Nusrat ibintu byamubanye bibi, abaturage batangira kumukoba. Umuryango we utangira kuvuga ko utizeye umutekano w’ umukobwa wabo.

Tariki 6 Mata, Nusrat yagiye ku ishuri gukora ikizami cya nyuma. Musaza we Mahmudul Hasan Noman aramuherekeza, ati “ Namujyanye ku ishuri babanza kwanga ko yinjira mu ishuri. Iyo musubiza mu rugo ibi ntabwo biba byarabaye”.

Nursat yavuze ko umunyeshurikazi mugenzi we yamujyanye ku gisenge avuga ko hari umunyeshurikazi mugenzi wabo uri gukubitirwayo, yagerayo akahasanga abanyeshurikazi bane cyangwa batanu bakamusaba ko afunguza diregiteri. Abyanze bahita bamutwika bakoresheje kerosene.

Banaj Kumar Majumder , Umuyobozi w’ urwego rw’ iperereza avuga ko abicanyi bashakaga ko ibyabaye biza kugaragara nko kwiyahura ariko ngo abamutwitse bahise bava aho bamutwikiye barahunga atabarwa agitera akuka asobanura uko byagenze.

Abamutabaye bamujyanye ku bitaro biri hafi y’ ishuro ryabo, abaganga basanga umubiri we wahiye ku kigero cya 80%, bamuha transfert ngo age kuvurirwa ku bitaro bikuru, ariko abaganga babona bashobora kumushyira muri ambulance bakamugeza ku bitaro bikuru yapfuye. BBC ikomeza ivuga ko abaganga bakoresheje telefone ya musaza we bamubaza uko byagenze.

Abakobwa mu myigaragambyo yamagana ibyakorewe mugenzi wabo

Mu majwi yafashwe mbere gato y’ uko apfa yavuze ko bamwe mu bakobwa bamutwitse ari abo ku ishuri yigagaho rya Madrassa, anavuga imyirondoro yabo.

Tariki 10 Mata inkuru y’ urupfu rwa Nursat niyo yavuzwe cyane mu binyamakuru, umuhango wo kumushyingura witabiriwe n’ ibihumbi by’ abantu.

Polisi ya Bangladesh ivuga ko imaze guta muri yombi abantu 15 barimo 7 bakekwaho uruhare mu gutwika uyu mukobwa n’ abasore babiri b’ abanyeshuri bateguye imyigaragambyo yo kurengera diregiteri.

Magingo aya diregiteri aracyafunze n’ umupolisi wafashe amashusho ya Nursat agiye kumugezaho ikirego yavanywe ku mwanya yari ashinzwe ajyanwa gukora mu rindi shami.

Minisitiri w’ Intebe wa Bangladesh, yahuriye n’ umuryango wa Nursat I Dhaka, awusezeranya ko abagize uruhare mu rupfu rw’ umwana wabo bazabiryozwa ati “Nta numwe mu bakekwa uzacika ubutabera”.

Musaza wa Nursat mu kiriyo ntiyashoboraga kwiyumvisha ibyabaye kuri mushiki we

Urupfu rwa Nursat rwakurikiwe n’ imyigaragambyo, ku mbuga nkoranyambaga naho abaturage bajyaho bagaragaza uburakari.

Anowar Sheikh , yandikiye BBC Bengali kuri page ya Facebook ati “Abakobwa benshi ntabwo bazagaragaza ihohoterwa kubwo gutinya ko ibintu nk’ ibi byababaho. I Burqas, n’ ikanzu ikozwe mu cyuma ntabwo yahagarika gufatwa ku ngufu”.

Lopa Hossain we yaranditse ati “Nifuje umukobwa ubuzima bwanjye bwose, ariko ngize ubwoba. Kubyarira umukobwa muri iki gihugu bivuze gupfa no gukira”.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Bangladesh bavuga ko mu mwaka 2018, abafashwe ku ngufu ari 940. Gusa abashakashatsi bavuga ko barenza aba.

Salma Ali, umuryamategeko wahoze ari Umuyobozi w’ umuryango w’ abagore b’ abanyamategeko ‘Women Lawyers’ Association’ yagize ati “Iyo umugore agiye gutanga ikirego cy’ ihohoterwa akorerwa irindi hohoterwa bitewe n’ uko polisi iba idashaka guperereza kuri icyo kirego. Umugore agera aho agacika intege, abakora ibyaha bakabikomeza ”.

Abantu baribaza impamvu ikirego cya Nursat cyahawe agaciro ari uko yishwe. Ese urupfu rwe ruzahindura ibintu muri Bangladesh?

Muri 2009, muri Bangladesh bashyizeho iteka risaba ibigo by’ amashuri gushyiriraho abanyeshuri uburyo bwo kwijujutira ihohoterwa, iri teka ibigo bike nibyo byaryubahirije.

Ibihumbi by’ abantu bitabiriye umuhango wo gushyingura Nursat

Professor Kaberi Gayen wo muri Kaminuza ya Dhaka ati “Byaduhungabanyije, ibintu nk’ ibi biribagirana ntabwo nizeye ko hari impinduka bizatanga. Reka dutegereze turebe ko ubutabera buzatangwa”.

Uyu mugore Kaberi avuga ko hakenewe impinduka mu mitekerereze, no mu gushyira mu bikorwa amategeko n’ amabwiriza. Kuva mu bwana abana bakigishwa ibijyanywe n’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ngo bagomba kwigishwa ikiza n’ ikibi iyo bigeze ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ibitekerezo

  • Nanjye ngize agahinda gakomeye.
    Hari inkuru njya numva cg nkazisoma nkagira ngo ndi mu nzozi. Ibi birandenze kabisa!
    Uyu mukobwa arambabaje cyane Kandi sinzabyibagirwa.

    mbege inkuru ibabaje !!!gusa haracyacyenewe ubukangurambaga bwimbitse kuko ihohoterwa nkiri rirakabije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa