skol
fortebet

Intambara y’Ubucuruzi:Ubushinwa bwiyemeje kwihorera kuri Amerika

Yanditswe: Tuesday 14, May 2019

Sponsored Ad

skol

Ubushinwa bwatangaje ko buzongera umusoro ku bicuruzwa by’Abanyamerika kugeza kuri miliyari 60 za Amadorari, akaba ari uburyo bwo gusubiza Amerika nyuma yo kuzamura umusoro ku bicuruzwa byose bivanwa mu gihugu cy’Ubushinwa

Sponsored Ad

Iri tangazo rije nyuma yaho ibiganiro byahuje Amerika n’ubushinwa byarangiye kuwa 5 ushize ntacyo byagezeho, kugeza ubu umusoro kubicuruzwa by’Abashinwa ugeze kuri miliyari 200 z’Amadorari.

Utitaye ku musoro wikirenga washyiriweho ibicuruzwa by’Abashinwa byinjizwa muri Amerika, Abashinwa babihaye igihe ngo bishyirwe mu bikorwa kuko mu bikorwa kuko bitangirwa kubahirizwa muri Kamena uyu mwaka. Umusoro uzibanda ku bicuruzwa by’Abanyamerika uzava ku 5% ugezwe kuri 25%.

Ibicuruzwa by’Abashinwa byongerewe umusoro harimo inkweto, ibikapu, mudasobwa n’imyenda.

Iyi ntambara y’ubucuruzi ikaba yafashe indi ntera aho ubushinwa bwatangaje ko buzongera umusoro ukagera kuri miliyari 60 z’Amadorari, ukazajya wiyongeraho 2.4% ku munsi na 4% ku kwezi. Bivuzeko umusoro ku bicuruzwa by’Abanyemerika byinjizwa mu Bushinwa uziyongera hagati ya 20 % kugeza kuri 25% uvuye ku 10%.

Iri tangazo ry’Ubushinwa ryasohotse nyuma yaho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump aburiye Abashinwa ababuza kwihorera ngo nabo bongere umusoro ku bicuruzwa by’Abanyamerika, umuvugizi muri Misiteri y’ububanyi n’amahanga, Geng Shuang yavuzeko Ubushinwa butazigera bukorera ku gitutu cy’amahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa