skol
fortebet

Intumwa y’Imana Gitwaza yaguze urusengero muri Amerika ku kayabo k’amafaranga[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 24, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Itorero rya Zion Temple Celebration Centre ryaguze urusengero muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Dallas rwa miliyoni umunani z’amadolari zizishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu.

Sponsored Ad

Uru rusengero rwari rusanzwe ari urw’umuvugabutumwa ukomeye wo muri Amerika witwa Mike Murdock. Yari asanzwe yararushyize ku isoko mu cyamunara nk’uko bigaragara ku mbuga za internet.

Amakuru avuga Umushumba w’Itorero Zion Temple, Apôtre Dr Paul Gitwaza yaje kumenya ko Murdock ari kugurisha uru rusengero, yuririra ku bushuti bari bafitanye, amusaba ko yarugura kugira ngo Zion Temple ariho izajya isengera dore ko hari amakuru avuga ko ari narwo rushobora kuba icyicaro gikuru cy’iri torero.

Bivugwa ko ngo Gitwaza yasabye Murdock kumudohorera akarumuhera ku mafaranga make, undi yemera gukura agaciro karwo kuri miliyoni 13 z’amadolari yemera ko arwegukana ku nguzanyo ya miliyoni umunani z’amadolari izishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu.

Mu materaniro yabaye kuri iki Cyumweru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gitwaza yashimiye abakirisitu b’itorero rye muri Amerika mu gihe cy’umwaka rimaze rihakorera.

Yavuze ko muri icyo gihe, ryari rimaze kwimuka inshuro ebyiri ariko “ubwa gatatu tuzabayo burundu’.

Aha niho yahereye ahishura iby’igurwa ry’urwo rusengero ati “Kandi uwabigizemo uruhare ni umubyeyi Dr Murdock”.

Yavuze ko uyu Murdock yabwiwe n’Imana ko urwo rusengero akwiye kurureka ariko ko akaruha umuntu Imana izamushyira ku mutima.

Ati “Bamuhaye amafaranga miliyoni 13 z’amadolari, njye yarabimbwiye ngira ngo ni inkuba zikubise mu matwi, nagize ukwizera guke ariko nabisabiye imbabazi. Arambwira ati wowe ndumva iyi nzu Imana yambwiye ngo nyiguhe, anshyira mu mutego arambwira ngo urampa angahe ndananirwa, natashye ntavuze.”

“Namubwiye ayo nshobora kumuha bwa mbere ariko sinayavuga hano kuko ateye isoni, ariko nyuma […] ndabaza, ngisha inama, nandikira n’inshuti yanjye nti nakoze ishyano. Irambwira iti ntutinye Murdock ni umubyeyi.”

Ngo yabajije iyo nshuti ye niba ashobora kuba yakongera kuvuga ayo yakwishyura, imubwira ko yabikora nta kibazo. Ati “Turandika, musaba ko yahaduhera kuri miliyoni umunani. Umubyeyi ntiyanze. Abandi bamuhaye miliyoni 13, akuraho miliyoni eshanu! Mwibaze.”

Gitwaza yavuze ko yabwiye Murdock ko nta mafaranga afite, ko ashobora kuba yakwishyura mu myaka itanu, undi nawe amubwira ko nta kibazo.

Ati “Ndamubwira nti nanjye ngiye gukora, imyaka itanu ntizagera.”

Yavuze ko abakirisitu ba Zion Temple n’Imana aribo bazatuma bigerwaho bityo kuko bari bamaze igihe basembera mu bukode.

Murdock wari witabiriye ayo materaniro ngo yemereye Gitwaza ko azamufasha mu bikorwa byo gukusanya amafaranga agamije kwishyura iri deni. Muri ayo masengesho, abakirisitu bitanze ibihumbi 250 by’amadolari.

Urwo rusengero rufite buri kimwe cyose nkenerwa ku itorero, nk’icyumba cyo gusengeramo, ibiro, ibyumba bito byo kwigiramo n’iby’inama, icyumba cya televiziyo n’ibindi.

Zion Temple yatangiye mu 1999, ku itariki 11 Nyakanga bigizwemo uruhare n’abantu 120.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa