skol
fortebet

Inzige zageze muri Uganda none Leta yashyizeho abasirikare 2000 bo guhangana n’ibitero byazo mugihe abaturage bo bazibonyemo imari ishyushye

Yanditswe: Tuesday 11, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Abayobozi bo muri Uganda batangaje ko inzige zo mu butayu zageze muri iki gihugu ku cyumweru ubu zimaze gukwira mu turere tubiri twa Uganda, leta yashyizeho abasirikari 2000 bo kuzihiga, abaturage bamwe bazibonyemo imari ishyushye batangiye kuzikaranga.

Sponsored Ad

Ubutegetsi ubu buri mu bikorwa byo kohereza imiti irwanya utu dusimba twangiza ibihingwa no kuyitera mu gace tumaze kugeramo ngo bahangane natwo.

Igice kinini cy’abaturage ba Uganda ntabwo bazi inzige zitera iki gihugu, iziheruka hari mu myaka ya 1960 nk’uko umunyamakuru wa BBC muri Uganda abivuga.

Izi nzige bivugwa ko zavuye mu butayu bwo muri Yemen zimaze kwibasira ibihugu bya Ethiopia, Somalia na Kenya aho zaciye zangiza ibihingwa.

Uganda ubu niyo itahiwe, abategetsi baho bavuga ko biteguye guhangana n’ibitero byazo.

Mu gihe cy’amasaha zimaze kuboneka mu majyaruguru y’igihugu, minisitiri w’intebe Ruhakana Rugunda yahise akoranya inama y’igitaraganya n’abanyapolitiki bandi bireba.

Guverinoma iracungira cyane ku gisirikare aho biteganyijwe ko bohereza abagera ku 2,000. Aba baratozwa gutera imiti bakoresheje uburyo busanzwe cyangwa n’imashini.

Uburyo byagaragaye ko bushobora guhangana n’izi nzige ni imiti iterwa hifashishijwe indege ariko Uganda ntabwo ifite indege n’imiti byabugenewe.

Leta ya Uganda iri kuganira n’iya Kenya ngo ibatize zimwe mu ndege zayo, ariko Kenya nayo ifite indege nkeya zabugenewe kandi nayo yagowe no guhashya izi nzige.

Nubwo Leta ya Uganda yatangiye guhiga izi nzige,hari abaturage bamwe batangiye kuzibonamo imari ishyushye aho barikuzifata bakazikaranga ndetse bamwe bakagenda bazicuruza kumuhanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa