skol
fortebet

Inzoga irimo uburozi imaze guhitana abakozi bo mu cyayi basaga 100 mu Buhinde

Yanditswe: Sunday 24, Feb 2019

Sponsored Ad

Inzoga y’inkorano yarimo uburozi imaze kwica abantu bagera kuri 93 mu Buhindi abandi 200 barembeye mu bitaro biherereye mu ntara ya Uttar Pradesh mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’iki gihugu kuwa ku wa 22 Gashyantare.

Sponsored Ad

Iyi nzoga yakoze ishyano yanyowe n’abakozi nyuma y’aho bayengewe n’umuntu akayibagaburira.

Umuyobozi w’akarere ka Golaghat, Dhiren Hazarika, kabereyemo aya mahano yagize ati “Abantu bapfa bishwe n’iyi nzoga bari kwiyongera.Batangiye ari bake ariko ubu bakomeje gupfa umusubirizo.

Dhiren Hazarika yavuze ko abantu banyoye kuri iyi nzoga bahita barwara hanyuma mu masaha make bagapfa.

Kugeza ubu aba bakozi bo mu cyayi mu Buhinde basaga 100 bamaze guhitanwa n’iyi nzoga ya liquor irimo uburozi, abandi 200 bari mu bitaro.

Abakozi banyoye iyi nzoga bakomoka mu turere dutandukanye ariyo mpamvu mu kitwa Jorhat hapfuye 35 muri Golaghat ho hamaze gupfa abasaga 58.

Abishwe n’iyi nzoga biganjemo abagore bakoraga mu cyayi ndetse inzego z’ubuzima ziravuga ko abantu bahitanywa n’iyi nzoga barakomeza kwiyongera kuko hari abarembeye mu bitaro.

Ratul Bordoloi dogiteri mu bitaro bya Golaghat yabwiye AFP ko abanyoye iyi nzoga baza baruka cyane,bafite uburibwe mu gatuza ndetse badahumeka

Umukuru wa polisi muri aka gace ka Golghat, Pushkar Singh yabwiye abanyamakuru ko bamaze guta muri yombi umugabo wacuruzaga iyi nzoga ndetse baburira abantu bakomeje gukora inzoga zigira ingaruka mbi ku bantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa