skol
fortebet

Inzoga zitagurishijwe muri Australia mugihe cya Guma mu Rugo aho kuzimena hizwe ubundi buryo bwo kuzibyaza umusaruro

Yanditswe: Thursday 13, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Utubari n’inganda zenga inzoga muri Australia byafunze imiryango kubera gahunda ya Guma mu rugo yatewe n’icyorezo cya Coronavirus, byatumye hari inzoga zihera mu bubiko zikarenza igihe cyagenwe cyo kunywerebwaho.

Sponsored Ad

Aho kujya kuzimena, hizwe ubundi buryo bwo kuzibyaza umusaruro aho zahinduwemo ingufu zisubira (renewable energy) zifasha uruganda rutunganya amazi gukora.

Izo nzoga kuri ubu ziri gukoreshwa zitanga umuriro w’amashanyarazi mu ruganda Glenelg Wastewater Treatment Plant ruherereye mu burengerazuba bw’umujyi wa Adelaide.

Kugirango bigerweho, izo nzoga zivangwa n’ibindi binyabutabire n’imyanda bigakora biogaz, nyuma ikaza gutanga ingufu z’amashanyarazi zifasha uruganda rwose gukora.

Uko gukoresha inzoga mu gushakira urwo ruganda ingufu, byatumye kuri ubu rubona nibura megawatt 654 mu kwezi kumwe. Umuyobozi muri urwo ruganda, Lisa Hannant, yagize ati

Nyuma yo kongera litilo z’inzoga zarangije igihe zigera ku 150 000, byatumye tubona metero kibe za biogaz zingana na 355 200 muri Gicurasi, muri Kamena ziba metero kibe 320 000 bifite ubushobozi wo gucanira inzu 1200.

Amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yashyize mu gihombo inganda nyinshi zikora inzoga muri Australia. Nko muri Gicurasi, uruganda rwa Lion Beer rwatangaje ko rugiye kumena litilo miliyoni 4.5 z’inzoga zarengeje igihe.

Igihugu cya Australia ni kimwe mu bihugu byiza kandi bifite ubuzima bwiza muri rusange ndetse kikanaza ku mwanya wa 6 Nyuma y’Uburusiya, Canada, Ubushinwa, USA ndetse na Brazil. Iki gihugu kizengurutswe n’ibirwa nka Tasmania ifite ubuso bwa kirometero 68,401. Benshi kuri iyi si bagira indoto zo kujyayo n’ubwo bahamya ko ari kure, kandi bihenze kujyayo, ariko ngo ninako hari byinshi byiza bikurura ba Mukerarugendo.

Iki gihugu ngo kiberamo bumwe mu bwoko bw’inyamaswa utasanga ahandi hantu ku Isi cyane cyane ubwoko bw’Inyoni, inzoka, kangaroo ndetse n’ibindi byiza bitatse iki gihugu nk’ibiyaga bitandukanye.

Australia ifite umurwa mukuru witwa Camberra.

Igitangaje kuri uyu murwa ngo ni uko abaturage ba Australia badashobora kwemeza ko ariwo mujyi mukuru , kuko mu mwaka wa 1908 aribwo bafashe icyemezo cyo kubaka undi mujyi hagati y’indi migi ibiri ya Sydney na Melbourne. Ngo rero baje kwemeza ko bawuhindura umwe maze bawita Camberra, ariwo mu rwa mukuru kugeza ubu.

Australia ni cyo gihugu cyonyine ku isi gifite ubwoko bw’inzoka zifite ubumara bw’uburozi.

Iyi nzoka izwi cyane ku izina rya “Fierce snake” ni yo nzoka ku isi ifite ubumara bw’uburozi. Ubushakashatsi bukaba bwaragaragaje ko ifite uburozi bwa “venom”bushobora kwica abantu 100 kandi bwageze mu maraso y’umuntu umwe gusa akanduza n’abandi.

Iyi nzoka ishobora gukura ku buryo igira metero 2 na santimetero 5 , naho iyaba arinto ntige munsi ya metero 1 na santimetero 8. Nk’uko tubikesha”Wikipedia” iyi nzoka ngo igira umuvuduko wihuta cyane ndetse ikanihindukiza yo ubwayo ku wundi muvuduko udasanzwe.

Ariko ngo kurundi ruhande iyi nzoka igira ubwoba cyane kandi ntishabutse cyane kandi ngo iboneka ahantu mu butayu mu burasirazuba bwa Autrialia dore ko hatanagera n’abantu cyane.

Australia ni kimwe mu bihugu bifite abaturage benshi baturuka hirya no hino ku isi.

Nk’uko tubikesha ibiro bishinzwe ibarurishamibare ry’abaturage mu gihugu cya Australia, gitangaza ko abarenga kimwe cya kane ¼ ni ukuvuga Miliyoni 24 z’abaturage bafite ubwenegihu bw’ahandi.

Autralia ifite ikigero cyabimukira baturuka hirya no hino ku isi kigera kuri 5.65 ku gihumbi mu mwaka wa 2015 mu gihe Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) ari 3.86 ku gihumbi naho Ubwongereza bukagira 2.54 ku gihumbi.

Australia ni kimwe mu bihugu bifite umubare w’abaturage bake ku isi.

Australia ni kimwe mu bihugu bifite abaturage bake ku isi kuko, nibura abagera kuri 3.13 batura kuri kirometero kare imwe, mu gihe Leta zunze Ubumwe za Amerika zo abantu 33 batura kuri kirometero kare imwe.

Ngo kandi abaturage barenga 60% batuye mu migi itanu gusa (5) ariyo Adelaide, Brisbane, Sydney, Melbourne ndetse na Perth. Ikindi kandi ngo iyo urimo ukora nka siporo yo kwiruka cyangwa undi mukino usaba kuva hamwe ujya ahandi ngo ushobora kugenda ukaba wamara icymweru cyose utarabona Umuntu n’Umwe.

N’Ubwo ngo bizwi ko iki gihugu kizwi kuba kigira izuba ndetse n’ubushyuhe bwinshi, nyamara ngo burya siko bimeze.

Ngo mu by’ukuri umusozi mu muremure wa Alps ugaragara mu bihugu byinshi by’uburayi nka Switzerland ndetse n’ahandi ngo ugaragara neza muri Autralia, ari naho hegereye Umusenyi mwiza wo ku nyanja (beaches) ufatwa nk’uwambere kuri iyi si ya Rurema.
Ndetse iyi Beaches yaho ikaba ariyo ikurura abantu benshi cyane muri iki gihugu.

Australia ni cyo gihugu cya mbere cyubatse urukuta rurerure rugabanya ubutaka n’ubundi ku Isi.

Uru ruzitiro ruzwi ku izina rya “Dingo fence” ni rwo rurerure kuri iyi si nyuma y’Ubushinwa. Uru rukuta cyangwa uruzitiro rugabanya umugabane wa Australia mo ibice bibiri, uru ruzitiro ry’ubwirinzi bwubatswe mu mwaka 1880 mu rwego rwo kurinda agace ka “South Queensland”kororerwagamo amatungo, igihe hajyaga haterwa n’Inyamaswa zo mwishayamba.

“Dingo fence” ifite uburebure bwa kirometero 5614 z mu gihe urwo mu Bushinwa rwo rufite kirometero 725 gusa.

Australia ifite ikirwa cya Tasmania gifatwa nk’ikitegerezo ku buzima bwiza mu mibumbe yose.

Tasmania ni hamwe mu hantu heza buri wese aba agomba gupfa ageze, uretse ibihakorerwa n’ibihari byakozwe n’abantu ariko ngo ifite ibyiza byayo karemano nk’akayaga gahuha neza, na mahumbezi meza. Mu mwaka wa 2015 abakererugendo barenga Miliyariridi 7 basuye Australia, muribo abarenga miliyaridi basura ikirwa cya Tasmania.

Aha kandi niho usanga ubu bwoko bw’udusimba utasanga ahandi kuri iyi si y’abazima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa