skol
fortebet

Inzoka yamwinjiye mu kanwa ubwo yari asinziriye

Yanditswe: Thursday 03, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umugore wo mu gace ka Levashi mu gihugu cy’ Uburusiya yagiye kwa muganga nyuma yo kumva atameze neza, agezeyo abaganga basanga inzoka yamwinjiye mu kanwa, bayimukuramo ireshya na metero 1.20.

Sponsored Ad

Aba baganga nyuma yo kubona ko mu gifu cye hari ikintu kirimo, bahise bamutera ikinya kugirango bakimuvanemo.

DailyMail dukesha iyi nkuru yatangaje ko inzoka yakuwe muri uwo mugore yagiye mu kanwa ke ubwo yari aryamye asinziriye mu busitani bwo mu rugo iwe.

Nyuma yo kuyikurura, umwe mu baganga wasaga n’ufite igihunga yiruhukije, asa n’uwitaza iyo nzoka yahise ishyirwa mu ibase ishyirwamo imyanda. Nta makuru yigeze atangazwa niba inzoka yari ikiri nzima cyangwa yapfuye.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abaganga bakura uwo murwayi inzoka mu kanwa, yavuzweho n’abantu batandukanye.

Abaturage bo mu gace ka Levashi gatuwe n’abantu 11500 bavuze ko ibyabaye bitari bikunze kubaho, ndetse abakuze bagiriye inama abakiri bato yo kwirinda kuryama hanze kuko bashobora kugira ibyago ko inzoka zishobora kubinjira mu kanwa.

Umurwayi wakuwe inzoka mu kanwa ntiyigeze atangazwa ndetse n’ubwoko bwayo ntibwamenyekanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa