skol
fortebet

Inzu y’igitangaza ya Mobutu wahoze ari Perezida wa Zaire yabaye itongo[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 17, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Muri politike ibintu birahinduka umunota ku wundi kandi iyo ukuwe kuri iyo ntebe y’icyubahiro akenshi usanga imitungo yawe iteshejwe agaciro nkuko imitungo ya Mobutu yateshejwe agaciro kandi yari inzu ihenze.

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bibaza impamvu inzu nziza nk’iriya idakoreshwa cyangwa igahabwa abakene bakayituramo aho kuyireka igacumbikwamo uducurama.

Iy i yari piscine

Iyi nzu amakuru avuga ko yubatswe n’abafundi baturutse mu bihugu bitandukanye harimo abaturutse muri Israel n’abandi baturutse muri China n’ahandi hatandukanye ku buryo ari inzu ikomeye cyane kandi ihenze ndetse ikaba yubatse ku butaka bunini cyane nkuko mubizi Mobutu yari umuperezida ufite amafaranga menshi ariko w’umunyagitugu kubi.

Mobutu yakuwe ku butegetsi na Laurent Kabila nawe wishwe arashwe nyuma asimburwa n’umuhungu we Joseph Kabila nawe akaba aherutse gutanga ubutegetsi ku mahoro abuha Felix Tshisekedi ndetse Kabila abantu benshi n’amahanga bakaba baramushimye kwemera gutanga ubutegetsi ibintu bidakunze kuba muri Afurika.

Ibitekerezo

  • Niko bigenda muli iyi si.Ubukire n’Ibyubahiro ni ubusa wa mugani w’Umwami Solomon.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

    Iby’isi ni gatebe gatoki, uwaramukiwe aracunda. Uwashaka yajya agira neza akaba ari cyo azibukirwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa