skol
fortebet

Iran mu myiteguro y’intambara igamije kwihorera kuri Amerika nyuma y’itegeko ryari ryatanzwe na Trump

Yanditswe: Saturday 04, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo byamenyekanye ko ingabo za Amerika zishe umujenerali ukomeye wa Iran, Gen Qassam Soleimani mu gitero cy’indege cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Baghdad muri Iraq, ibintu byabaye nko gukoza agati mu ntozi ku guhangana kwari gusanzwe kuri hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sponsored Ad

Iran yahise itangaza ko ibyo Perezida Trump n’ingabo ze bakoze bagomba kwirengera ingaruka zabyo ndetse itangaza ko igomba guhita yihimura kuri Amerika n’ibihugu bicuti byayo, ku buryo mu masaha make yahise itegura indege zikomeye z’intambara zashyizwe ku mipaka yose ihana imbibe na Iran bigaragara ko hiteguwe intambara.

Imitwe y’ingabo zirwanira mu kirere zahise zohereza indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-14 ku mipaka y’ibihugu byose bihana imbibe n’iki gihugu harimo na Iraq Gen Soleimani yiciwemo.

Ibi kandi byakurikiwe n’amagambo umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ayyatolah Al Khamenei wavuze ko abaturage bagomba kunga ubumwe ubundi igihugu kikitegura kwihorera kuri Amerika akanatangaza ko igihugu kigiye gufata icyunamo cy’iminsi itatu kikunamira Gen Qassam Soleimani.

Nyuma y’aya magambo, Ambasade ya Leta Zunze ubumwe za Amerika yahise ihamagarira Abanyamerika bose batuye cyangwa babarizwa ku butaka bwa Iran guhita bataha igitaraganya bakoresheje indege abadahita babishobora bagahungira mu bindi bihugu bakoresheje inzira y’ubutaka.

Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga batandukanye bemeje ko ibi ari ibimenyetso ko hagiye kuba intambara yeruye hagati y’ibi bihugu byombi ndetse no mu gace kose Iran iherereyemo mu gihe n’ubundi aka gace ko ku mugabane wa Asia kahoraga karangwamo ubushotoranyi n’umutekano mucye.

Gen Qassem Soleimani yarashwe n’ingabo za USA zihawe amabwiriza na Perezida Trump

Urupfu kandi rwa Gen Soleimani rwateje ikikango kuri Isiraheli kuko nyuma yo kumva ko yishwe, Minisitiri w’intebe wa Israel yahise asubika urugendo yari arimo mu Bugereki ndetse na Radio ya Leta ya Israel igatangaza ko ingabo za Lata ziryamiye amajenja kuko zishobora kuraswaho n’izi ndege za Iran.

Minsitiri Benjamin Netanyahu yari ari mu Bugereki aho yari ateganya gusinya amasezerano hagati ya Israel n’Ubugereki ashingiye ku bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli.

Ibitekerezo

  • izi ngege za F-14 tomcat zakozwe n’abanyamerika, zirashaje kuko ni 4th generation ntacyo zakora kuko igisirikare cya Iran cyo mukirere ntabwo gikanganye ugereranyije na Israel cg Usa kuko indege zikoreshwa nibyo bikugu byombi ari 4++ na 5th generation

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa