skol
fortebet

Iraq yakatiye igihano cy’urupfu abagera kuri 300 kubera gukorana na ISIS

Yanditswe: Thursday 19, Apr 2018

Sponsored Ad

Abantu bagera kuri 300 bagizwe n’abagabo n’abagabo bakatiwe igihano cy’urupfu kubera kuvugwaho gukunda no gushaka gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa ISIS.

Sponsored Ad

Muri aba bantu bakatiwe igihano cy’urupfu harimo abanyamahanga bagera 97 bafatiwe ku butaka bw’iki gihugu nabo bashyirwa mu mubare w’abagomba kwicwa.

Aha abasirikare ba Iraq bari bamaze kwica umuntu wakatiwe igihano cy’urupfu

Abantu bagera kuri 185 bo bahanishijwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gushaka gukorana na ISIS.

Ku wa mbere w’iki cyumweru nibwo abantu 11 bishwe n’ingabo za Iraq, nyuma yo gufatwa bari mu gikorwa cy’iterabwoba aho bivugwa ko bakoranaga na ISIS.

Abagore biganje muri aba bantu 300 bakatiwe igihano cy’urupfu,biganjemo abakomoka muri Turkiya,mu Burusiya ndetse n’umwe ukomoka mu Budage.

Human Rights Watch iherutse gutangaza ko igihugu cya Iraq kiri mu bihugu bya mbere ku isi bitoteza abantu ndetse gihanisha igihano cy’urupfu ku bwinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa