skol
fortebet

Iyi niyo mpamvu nyamukuru yatumye urubuga rwa Facebook rufunga Konti ’Accounts’ z’abantu bagera kuri Miliyari 2,3

Yanditswe: Tuesday 28, May 2019

Sponsored Ad

skol

Urubuga rwa FACEBOOK rwatangaje ko rwahagaritse konti miliyari 2,3 ivuga ko zitakoreshwaga neza (fake accounts). Izo konti zahagaritswe mu gihe cy’ amezi 6 ashize ashize.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa FACEBOOK buvuga ko muri iki gihe facebook yugarijwe n’ ukwiyongera kwa fake accounts, bijyana no kwiyongera kw’ ibikorwa by’ iterabwoba.

Facebook ivuga ko ifite ikoranabuhanga ryitwa ‘artificial intelligence and human monitoring’ rituma ibasha gutahura konti zishobora gukoreshwa n’ abagizi ba nabi, inyinshi igahita izifungwa zitaramara n’ umunota.

Umuyobozi Mukuru wa Facebook, akaba n’ umwe mu barushinze Mark Zuckerberg yabwiye abanyamakuru ko Facebook iri mu nzira nzira mu bijyanye no guhangana n’ imbwiraruhame zibiba urwango.

Nk’ uko byatangajwe na Fobesmagazine yagize ati “Dusigaye tubafata mbere y’ uko hagira ababaturegera”

FACEBOOK ni sosiyete y’ itumanaho y’ Abanyemerika yashyinzwe tariki 4 Gashyantare 2004 n’ abarimo Mark Zukerberg, Eduardo Saverin, Andrew McCollum, Dustin Moskovitz, Chris Hughesa. Facebook yaguze Instergarm 2012, igura WhatsApp na Oculus VR 2014.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa