skol
fortebet

James yaribeshye ajugunya Disike iriho Miliyari z’Amanyarwanda zisaga 311

Yanditswe: Friday 22, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

James Howells ufite imyaka 35, ku bw’impanuka yajugunye disiki ye ifite agaciro gakomeye, yari ifite urufunguzo rwo gufungura ibice 7.500 bya Bitcoin cryptocurrency, aho hariho agaciro ka miliyoni 230 z’amapound, asaga Miliyali 311 z’amafaranga y’u Rwanda.

Sponsored Ad

James Howells, Injeniyeri mubya mudasobwa, yari afite Disike iriho urufunguzo rw’umutungo we uremereye cyane, aratabaza Leta ngo imufashe gushakisha iyo diske ahantu hose mu gihugu .

James Howells ukomoka muri Wales arasaba akanama kakamwemerera gushakisha ahantu hajugunywa imyanda hose mu gihugu akarebamo Disike ye yajugunye atabizi ko ariyo ajugunye.

Igitangaje nuko uyu mugabo, yajugunye iyo Disike, mu mwaka wa 2013, yari mu biro bye, aza gufata disike zishaje zose ngo zijugunywe mu myanda , niko kujugunyamo na Disike nzima ariyo yariho ubutunzi bwe bwose, yaje kubimenya ko yayijugunye haciye igihe.

Imyaka igiye kuba hafi 8 asaba uburenganzira bwo gushakisha iyo disike, Injeniyeri, James yavuze ko yajugunye iyo disiki kuko ifite aho ihuriye n’indi itari igikora kuko byarasaga cyane bigoranye kubitandukanya.

James Howells yavuze ko azatanga 25% by’umutungo nk’igihembo k’umuntu uzayibona. Igihe yabazwaga niba disiki yaba ikiri nziza nyuma yiyo myaka yose imaze yaratawe, ashimangirako yaba ikiri nzima iramutse ivumbuwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa