skol
fortebet

Jose Chameleone yavuze uburyo iminsi yamuhinduye aho ngo anifuza impinduka mu gihugu cye cyugarijwe n’ubukene kubera abantu bagena abagomba kubaho neza

Yanditswe: Saturday 02, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda yatangaje ko ibihe byamwigishije agahinduka, akaba anifuza impinduka mu gihugu cye avuga ko cyugarijwe n’ubukene kuko hari abo yita ko bagena bamwe bagomba kubaho neza.

Sponsored Ad

Jose Chameleone - amazina ye nyayo ni Joseph Mayanja - ni umuhanzi uzwi cyane muri aka karere, ubu ari mu ishyaka Democratic Party (DP) ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook ko yatangiye nk’abandi babyiruka bose "nshakisha kwamamara, amafaranga n’imodoka n’ibindi bijyana nabyo".

Ati: "Ariko nagiye mbona ko byose bishira kandi n’abantu benshi bakomeye babiharaniye bagenda bakibagirana".

Bwana Mayanja avuga ko "iminsi yamwigishije.

Uyu muhanzi mu gihe kinini gishize yari mu bashyigikira kandi bavuga ibigwi Perezida Yoweri Museveni n’ishyaka rye NRM rimaze imyaka 30 ku butegetsi.

Mu nyandiko ye, ntiyamuvuze yeruye cyangwa ngo avuge iri shyaka rye, yaviye amarenga.

Ati: "imyaka 20 ishize mbashyigikira ni impamvu ituma ubu hakenewe impinduka nziza kuri bose aho kubona bacye batoranyijwe n’umwe muri twe".

Bamwe mu banya-Uganda bagaragaza Jose Chameleone nk’ufite akayihayiho ko kwinjira muri politiki ikamubeshaho kuko muzika ye itakiri gutera imbere.

Bwana Chameleone ubu mu mvugo ze akoresha amagambo y’abanyapolitiki ariko batari ku ruhande rw’ubutegetsi yahoze ashyigikira akoresheje muzika ye.

Yanditse ati: "Uganda ifite ikibazo rusange cy’ubukene. Niyo mpamvu uzabona babagurira impano n’amashimwe kugira ngo babahume amaso babinjizemo ibitekerezo byabo".

Perezida Museveni ni umunyapolitiki muri ibi bihe ugaragara aha urubyiruko impano zinyuranye zirimo n’amafaranga mu buryo bwa ’cash’ kugira ngo biteze imbere.

Jose Chameleone ati: "Nyuma y’imyaka myinshi ubu noneho barasha gusaranganya? Ese koko barabishaka? Cyangwa ni igitutu ubu twabashyizeho? Bazagura umwanya ariko ntibazagura igihe".

Chameleone avuga ko bashaka inzira zategura ejo heza h’abazaza. Ati: "Benshi muri twe turacyizeye kandi turi kumwe ngo tugere ku mpinduka".

Mu kwezi kwa karindwi, Jose Chameleone yatangaje ko nyuma y’igihe gito agaragaje ko atagishyigikiye Perezida Museveni, uyu mutegetsi yahise ava mu bamukurikiraga (followers) kuri twitter.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa