skol
fortebet

Jose Mourinho yatangaje ikintu cya mbere agomba gukora mu ikipe ya Tottenham Hotspurs

Yanditswe: Wednesday 20, Nov 2019

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Tottenham,Jose Mourinho,wa umaze iminsi ari umusesenguzi kuri Sky Sports yatangaje ko iyi kipe ye nshya ari nziza gusa ifite ikibazo kimwe cyonyine gituma idatanga umusaruro cyo kuba ifite abakinnyi benshi barangije amasezerano bifuza kwigendera.

Sponsored Ad

Mourinho wagizwe umutoza wa Tottenham mu gihe kingana n’imyaka 3 n’igice,mu minsi ishize yatangarije kuri Sky Sports ko ikintu cya mbere Tottenham ikeneye ari ukuganiriza abakinnyi bakomeye barangije amasezerano,abanze kuyongera bakarekurwa.

Yagize ati “Sinkunda kugumana abakinnyi badashaka kuguma mu ikipe.Biba bigoye cyane.Nkiri muri Chelsea,twagurishije Robben muri Real Madrid tudashaka amafaranga,ntiyashakaga kuguma mu ikipe ahubwo yifuzaga kugenda.

Hari igihe ugeramo abakinnyi bishimye akaba aribo baguha umusaruro kandi ntabwo biba byoroshye gushimisha abakinnyi bafite izindi nzozi.”

Abajijwe niba Tottenham ari ikipe igoranye gutoza muri iyi minsi yagize ati “Ndatekereza ko ishoramari Tottenham yakora ari nk’iryo yakoze mu myaka ishize ryo kugumana abakinnyi bayo beza.Amakipe amwe arabishobora byombi kugumana abeza no kugura abashya.”

Bamwe mu bakinnyi batishimye muri Tottenham ndetse banze kongera amasezerano barimo Christian Eriksen,Toby Alderweireld na Jan Vertonghen.

Aba bose nibanga kongera amasezerano vuba na bwangu,Mourinho azahita abagurisha vuba na bwangu.


Mourinho agiye gushakira igisubizo abakinnyi batishimye muri Tottenham

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa