skol
fortebet

Joseph Kabila akomeje gutenguhwa n’abarimo murumuna we

Yanditswe: Saturday 14, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Perezida Félix Tshisekedi yatangije gahunda yiswe ‘consultation’ yo kwakira inkunga y’ibitekerezo, byamufasha gukomeze kuyobora neza, ni mu gihe umwuka utari mwiza hagati y’amahuriro mpuzamashyaka ya politiki asangiye imyanya ikomeye mu butegetsi bw’igihugu.

Sponsored Ad

Intandaro y’umwuka mubi hagati yaFCC rya Joseph Kabila na CACH rya Perezida Felix Tshisekedi yabaye ibyemezo bitandukanye Perezida Tshisekedi yagiye afatira urwego rw’ubutabera, abo muri FCC bagahamya ko bihabanye n’Itegekonshinga.

Ikibazo cyaje kongera ubukana ubwo mu Kwakira 2020, Perezida Tshisekedi yarahizaga abanyamategeko bahagarariye urukiko rusumba izindi, abakuru muri FCC biyemeza kudakorana na bo. Icyo gihe bongeye gutunga agatoki uyu Mukuru w’Igihugu, bavuga ko akomeje kurengera.

Ubwo Perezida Tshisekedi yateguraga iyi gahunda ya ‘consultation’, abakuru muri FCC barimo abadepite, abasenateri, ba minisitiri nab a guverineri bakoze inama zitandukanye, zirimo izakorewe mu isambu nini ya Joseph Kabila, iri muri Kingakati.

Nk’uko igitangazamakuru Actualite.CD kibivuga, muri izo nama hafatiwemo imyanzuro itandukanye, harimo ko nta muyoboke wa FCC uzitabira gahunda ya ‘consultation’.

Ibyo aba bayobozi bakomeye muri FCC bumvikanye na Joseph Kabila, ntabwo bari kubikurikiza.

Iki gitangazamakuru gikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kivuga ko kuva tariki ya 2 Ugushyingo 2020; abadepite, abasenateri n’abaminisitiri bo muri FCC bagiye bitabira gahunda ya consultaion.

Aho bigeze na murumuna wa Joseph Kabila witwa Zoé Kabila, na we tariki ya 11 Ugushyingo 2020, yamaze kugera muri Kinshasa, aho yagiye kwitabira iyi gahunda. Uyu ni Guverineri w’Intara ya Tanganyika.

Zoe Kabila yageze i Kinshasa ari kumwe na bagenzi be barimo Jacques Kyabula, uyobora Intara ya Haut-Katanga na Richard Muyej uyobora Intara ya Lualaba, bakaba bose ari abayoboke ba FCC, ihuriro rifite abayoboke b’abaguverineri 25 muri 26 bagize igihugu cyose.

Jacques Kyabula mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo bageraga ku kibuga cy’indege cya Kinshasa, yagize ati: “Nka ba Guverineri b’Intara twitabye ubutumire bw’Umukuru w’Igihugu, ku bijyanye na gahunda ya consultation.”

Kugeza ubu ntabwo ibiro bya Perezida biratangaza niba byaragiranye ibiganiro n’aba ba Guverineri barimo Zoé Kabila, nk’uko bisanzwe bibigenza mu gihe uyu Mukuru w’Igihugu yaganiriye n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa