skol
fortebet

Kamarampaka yahaye Perezida wa Turikiya ubudahangarwa buhambaye

Yanditswe: Monday 17, Apr 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Turukiya, Tayyip Erdogan ageza ijambo ku baturage nyuma y’aho kamarampaka yemeje ihindurwa ry’itegeko nshinga.
Kuri iki Cyumweru tariki 16 Mata 2016, Abategetsi ba Turukiya batangaje ko ishyaka riri ku butegetsi ryatahukanye intsinzi aho abanyagihugu bemeje ihindurwa ry’ itegeko nshinga rizaha ububasha buremereye Perezida w’ icyo gihugu kuri ubu kiyobowe na Recep Tayyip Erdogan.
Ibinyamakuru bya Leta byatangaje ko abatoye Yego barenga 51 ku ijana mugihe abatoye OYA bari munsi ya (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Turukiya, Tayyip Erdogan ageza ijambo ku baturage nyuma y’aho kamarampaka yemeje ihindurwa ry’itegeko nshinga.

Kuri iki Cyumweru tariki 16 Mata 2016, Abategetsi ba Turukiya batangaje ko ishyaka riri ku butegetsi ryatahukanye intsinzi aho abanyagihugu bemeje ihindurwa ry’ itegeko nshinga rizaha ububasha buremereye Perezida w’ icyo gihugu kuri ubu kiyobowe na Recep Tayyip Erdogan.

Ibinyamakuru bya Leta byatangaje ko abatoye Yego barenga 51 ku ijana mugihe abatoye OYA bari munsi ya 49 ku ijana. Perezida wa Komisiyo y’ amatora muri icyo gihugu yatangaje ko iyo ari imibare y’ agateganyo y’ ibyavuye mu matora ya kamarampaka. Avuga imibare ndakuka izatangazwa bitarenze iminsi 12.

Erdogan yatangaje ko ibyo bizatuma abasirikare batongera kwivanga mubya Leta. Bisobanuye kandi ko Inteko ishinga amategeko y’ icyo yambuwe ububasha bwo kweguza Perezida wa Repubulika ya Turikiya.

Mu bihugu byinshi ububasha bwo kweguza Perezida wa Repubulika buba bufite n’ inteko zishinga amategeko. Mu mpera z’ umwaka ushize Inteko ishinga amategeko yo mu gihugu cya Koreya y’ Epfo yatoye yeguza Madamu Park Geun – Hye wari Perezida wa Koreya y’ Epfo. Mu gihugu cy’ Afurika y’ Epfo naho abagize bamaze gutora inshuro zirenze imwe ku busabe bwo kwemeza niba Perezida Jacob Zuma yeguzwa cyangwa akomeza kuyobora. Ubu bubasha nibwo kamarampa yambuye inteko ishinga amategeko ya Turikiya.

Uretse ibyo kandi Perezida Erdogan niwe uzaba afite ububasha bwo kugena abaminisitiri kandi ninawe abo ba Minisitiri bazajya bagezaho Raporo.

Perezida wa Repubulika ya Turikiya ninawe uzajya aba ashinzwe amafaranga Leta izakoresha.

Iyo kamarampaka yatowe ikuraho umwanya wa Minisitiri w’ Intebe, ibi bivuze ko iki gihugu kitazongera kugira Minisitiri w’ intebe nk’ umuyobozi wa guverinoma ahubwo byose bizajya bikorwa na Perezida wa Repubulika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa