skol
fortebet

Kaminuza ya Makerere yahiye hari gukorwa iperereza ku cyayitwitse

Yanditswe: Sunday 20, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda irimo gukora iperereza ku cyateye inkongi y’umuriro yibasiye ibice bimwe bya Kaminuza ya Makerere rwagati mu murwa mukuru Kampala.

Sponsored Ad

Amakuru y’ibanze avuga ko uwo muriro kuri iyi kaminuza - ya mbere yigamo abanyeshuri benshi mu gihugu ikaba ari nayo yashinzwe bwa mbere muri aka karere - ushobora kuba watangiriye ku gisenge cyayo.

Nuko ugakomereza ku bice byo hasi byayo birimo ahabikwa amakuru ajyanye n’imari n’ay’amashami y’iyi kaminuza.

Iyo nyubako izwi nka ’Ivory Tower’ y’inkuta z’umweru n’amadirishya y’ubururu yo kuri iyi kaminuza, ni yo igaragara cyane kurusha izindi nyubako zo kuri iyi kaminuza.

Amafoto amwe yo ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kaminuza agaragaza igice cyo hejuru cyayo ndetse n’inkuta zo hanze byahindutse umukara.

Iyo nyubako izwi nka ’Ivory Tower’ ni yo irimo n’ibiro by’uwungirije umuyobozi mukuru wa kaminuza n’icyumba kinini cy’inama.

Profeseri Barnabas Nawangwe, wungirije umukuru wa Kaminuza ya Makerere, yanditse kuri Twitter avuga ko iki ari igitondo cyijimye cyane mu buzima bw’iyi kaminuza, yongeraho ko ibyangiritse birenze ukwemera.

Makerere ni yo Kaminuza ya mbere nkuru mu myaka kurusha izindi zo muri aka karere k’Afurika y’uburasiraziba. Yatangiye mu mwaka wa 1922 ari ishuri ry’imyuga.


BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa