skol
fortebet

Karongi: RIB yataye muri yombi abantu 3 bakekwaho kwica umumotari bagatwara moto ye

Yanditswe: Thursday 12, Sep 2019

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko rwataye muri yombi abantu 3 bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umumotari witwa Faustin Maniriho wari uzwi nka Gasiga wishwe mu ijoro ryo kuwa kabiri taliki ya 04 Nzeri 2019 n’abagizi ba nabi batwara kasike na moto ye.

Sponsored Ad

Umumotari witwa Maniriho Faustin wari uzwi nka Gasiga w’imyaka 30 yaraye yiciwe mu murenge wa Rubengera,mu kagari ka Bubazi mu mudugudu wa Gitwa mu karere ka Karongi ubwo yari mu kazi umurambo we ubonwa mu gitondo n’abantu bari bagiye mu kazi.

Maniniriho wari ufite imyaka 31,yahamagawe n’umuntu saa mbili z’ijoro ari mu kabari n’umugore we n’inshuti ze, amusaba ko yaza akamutwara aragenda ariko birangira atagarutse mu rugo, aribwo umugore we yabimenyesheje abantu baramushaka baramubura,umurambo we ubonwa munsi y’umuhanda n’umuhinzi wari ugiye guhinga mu gitondo.

Nkuko RIB ibitangaza, hari abantu batatu bafashwe kuwa Kabiri w’iki cyumweru barimo gukurikiranywa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha I Karongi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa