skol
fortebet

Kenya: Abaforomo birukanye abarwayi mu bitaro ngo babone uko bakora imyigaragambyo [Amafoto]

Yanditswe: Monday 05, Jun 2017

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kamena abaforomo bakora mu bice bitandukanye by’ igihugu cya Kenya basezereye ku gahato abarwayi bari mu bitaro bajya mu myigaragambyo yo gusaba ko Leta ko yashyira mu bikorwa ibyo yabemereye mu masezerano yiswe CBA.
Iyi myigaragambyo yongeye kubura mu gihe hari hashize igihe ihagaze bitewe n’ uko Leta yari yasinyanye n’ abaganga amasezerano agamije kubahirizwa ibyo abo bagangaga basaba.
Ishyirahamwe ry’ abaforomo bo mu gihugu cya Kenya KNUN ryasabye (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kamena abaforomo bakora mu bice bitandukanye by’ igihugu cya Kenya basezereye ku gahato abarwayi bari mu bitaro bajya mu myigaragambyo yo gusaba ko Leta ko yashyira mu bikorwa ibyo yabemereye mu masezerano yiswe CBA.

Iyi myigaragambyo yongeye kubura mu gihe hari hashize igihe ihagaze bitewe n’ uko Leta yari yasinyanye n’ abaganga amasezerano agamije kubahirizwa ibyo abo bagangaga basaba.

Ishyirahamwe ry’ abaforomo bo mu gihugu cya Kenya KNUN ryasabye abanyamurwango baryo bagera ku bihumbi 45 guhagarika akazi bakitabira imyigaragambyo yo gusaba Leta kubahiriza ibikubiye mu masezerano yiswe Collective Bargaining Agreement (CBA).

Esther Mkai yabwiye Dail nation dukesha iyi nkuru ko basezereye abarwayi bari mu bitaro kugira ngo babone uko bajya mu myigaragambyo.

Abaforomo mu myigaragambyo mu mihanda yo mu mugi wa Kisumu

Imyigaragambyo y’ abaforomo mu mihanda y’ ahitwa Kisii

Iyi myigaragambyo yabereye mu mugi wa Kisumu, ahitwa Kisii, Vihiga na Kakamega.

Abo baforomo barasaba Leta kubazamura mu ntera no kubongerera umushahara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa