skol
fortebet

KENYA:Depite yakijijwe na Polisi abaturage bari bagiye kumukubita kubera uburyo yabaje imbere yanyoye inzoga yabaye ibyatsi

Yanditswe: Friday 05, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Inama yahuzaga abaturage bo mu gace ka Molo,yiga ku kibazo cyo kwiyongera kw’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge yahagaze bitunguranye ubwo Depite Kuria Kimani unahagarariye aka gace mu nteko Ishinga Amategeko ya Kenya yayitabiraga yasinze.

Sponsored Ad

Iyi nama yagombaga ku yoborwa n’umuyobozi wungirije w’agace ka Molo, Wanyonyi David.

Abari muri iyi nama batunguwe ubwo depite Kimani yazaga ari kumwe n’abamuherekeje agaragara nk’uwasinze.

Abaturage bari muri iyi nama babwiye ikinyamakuru Daily Nation ko amakenga babanje kugira ku kuba depite wabo yaba yasinze yabaye ukuri ubwo ya dandabiranaga agiye kubagezaho ijambo.

John Kariuki, umuturage wari witabiriye iyi nama yagize ati “ Twatunguwe no kumva adidimanga ndetse avuga ibiterekeranye nyuma yuko yarasabwe kugira icyo abwira abitabiriye inama”.

Ibi bikiba Polisi n’abashinzwe umutekano bamuhungishije kubera uburakari bw’abaturage bashakaga no kumukubita.

Depite Kimani, aganira n’ikinyamakuru Daily Nation yahakanye ibi bimuvugwaho, avuga ko birigutizwa umurindi n’abo batavuga rumwe bagamije kumwangiriza izina.

Yagize ati: “ Ndemera ko nsanzwe nywa, ariko mu kuri, sinshobora kunywa kugeza aho nsinda ku wa Kane, iki ni ikinyoma kiri gutizwa umurindi n’abo duhanganye. Ndi umubyeyi n’umuyobozi wubashywe. Sinshobora gukora ibyo”.

Kimani yatsinze amatora y’abadepite y’umwaka ushize asimbuye Jacob Macharia wari usanzwe ahagarariye aka gace ka Molo.

Ibitekerezo

  • Mujye mukosora izo ngirwabayobozi

    Kunywa inzoga nkeya nta kibazo.Ikibi ni ugusinda.Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2:3;Timotewo wa mbere 3:8 na 1 Timote 5:23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14:26 na Yesaya 25:6.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21:34.Muli Abefeso 5:18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1.Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko benshi cyane banywera inzoga iwabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa