skol
fortebet

Kenya: Abatwara Imbangukiragutabara bakoreye ibirori muri modoka z’abarwayi mu gihe buri wese muri iyi minsi ategetswe kuguma mu rugo kubera Coronavirus

Yanditswe: Monday 20, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Muri Kenya hagaragaye videwo yerekana itsinda ry’abasore n’imbangukiragutabara, mu ijoro ryakeye, bakoreye ikirori muri ambulance ya Croix-Rouge barenza amasaha yo kuba buri wese aba ari mu rugo yashyizweho na leta, hagati ya saa moya zijoro na saa kumi n’imwe za mugitondo.

Sponsored Ad

Umwe muri abo basore yageze naho afata amashusho ye na bagenzi be b’incuti basinze barimo kunywera amayoga akomeye ya Liqueur mu gihe bari bakiri muri iyo ambulance.

Iyi videwo ikijya ahagaragara, abantu benshi bamaganye ibikorwa by’aba basore, banasaba Minisiteri y’Ubuzima kugira icyo yabikoraho..

Impirimbanyi Boniface Mwangi wasakaje iyi video yavuze ko imbangukiragutabara yari yahamagajwe n’umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru wa Croix-Rouge yo muri Kenya ngo ijye gufata umuhungu w’umuyobozi wabo mukuru, yagize ati:

Ejo hashize umushoferi wa ambulance ya @KenyaRedCross hamwe n’imbangukiragutabara bahamagariwe na shebuja ngo bice amabwiriza agenga isaha yo kuba buri muntu wese ari mu rugo kugira ngo bajye gutora umurwayi. Umurwayi yari umuhungu wa shebuja n’inshuti ze zari zasinze kandi ubutumwa bwari ukubajyana mu rugo.

Croix-Rouge yo muri Kenya, Ishami ry’abatwara abarwayi, E-Plus Ambulances, yavuze ko ridashyigikiye imyitwarire nk’iyo kandi isezeranya ko iki kibazo kizakorwaho iperereza. Serivisi ishinzwe ambulance yagize iti:

Twababajwe n’ibintu twabonye. E-plus ntabwo yemera ko imodoka zitwara abarwayi zikoreshwa mu bindi bitari ibyo zagenewe, cyane cyane bitari serivisi ishinzwe ubutabazi. Turimo gukora iperereza kuri iki kibazo kandi dufata ingamba zikenewe.

Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ubuzima, Mutahi Kagwe, yahamagariye Abanya-Kenya kwitwararika – ashingiye ku bimenyetso byinshi aho abantu bamwe na bamwe bagiye bakora ibishoboka byose kugira ngo barenge ku ngamba za leta zigamije kurinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Mu cyumweru gishize, Kagwe yinubiye itsinda ryakodesheje ambulance kugira ngo ibajyane mu birori ariko ku bw’amahirwe barafatwa.

Ku wa Gatandatu kandi, Kagwe yamaganye itsinda ry’abantu bitwaje isanduku itwara imirambo irimo ubusa bakayobya abayobozi kuva mu gace ka Nairobi Metropolitan maze bagenda kugera ku kirwa cya Homa aho bafatiwe, aho umushoferi w’iyi modoka abaye umurwayi wa mbere Covid-19 kuri iki kirwa cya Homa Bay.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa