skol
fortebet

Kenya: Intambara y’ abashumba yaguyemo abantu 10

Yanditswe: Monday 20, Mar 2017

Sponsored Ad

Abashumba bo mu gace ka Kom akarere ka Isiolo mu gihugu cya Kenya hakozanyijeho barehura urufaya rw’ amasasu 10 bahasiga ubuzima.
Iyo mirwano y’ abo bashumba bivugwa ko yaturutse ku kwibana inka. Mu gihugu cya Kenya abashumba baho baba baragiye ariko banafite intwaro(Imbunda).
Charles Ontita, ushinzwe umutekano muri kariya gace ka Isiolo yemeje uru rupfu rw’aba bantu avuga ko agatsiko k’abitwaje intwaro bo muri aka gace ka Isiolo ndetse n’abashumba bashakaga ubwatsi bw’amatungo ya bo baturutse (...)

Sponsored Ad

Abashumba bo mu gace ka Kom akarere ka Isiolo mu gihugu cya Kenya hakozanyijeho barehura urufaya rw’ amasasu 10 bahasiga ubuzima.

Iyo mirwano y’ abo bashumba bivugwa ko yaturutse ku kwibana inka. Mu gihugu cya Kenya abashumba baho baba baragiye ariko banafite intwaro(Imbunda).

Charles Ontita, ushinzwe umutekano muri kariya gace ka Isiolo yemeje uru rupfu rw’aba bantu avuga ko agatsiko k’abitwaje intwaro bo muri aka gace ka Isiolo ndetse n’abashumba bashakaga ubwatsi bw’amatungo ya bo baturutse mu gace ka Samburu.

Iyi mirwano yabaye guhera mu masaha ya mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2017, yahoshejwe n’inzego z’umutekano kugeza ubu abandi batatangajwe umubare bakaba bari kwa muganga.

Daily nation dukesha iyi nkuru ivuga ko iyi mirwano yatewe no kuba bamwe bagiye kuragira mu bwatsi bw’abandi nta ruhushya. BBC yo yanditse ko iyo mirwano yaturutse ku kwibana inka.

Mu gihugu cya Kenya hacanye izuba ryinshi bituma ubwatsi bwuma noneho abashumba bimukana n’ inka zabo bajya gushaka ahakiri ubwatsi mu bindi bice. Uko kwimuka kwakuruye amakimbirane hagati y’ abashumba.

Kugeza ubu, muri kariya gace habarurwamo inka zisaga ibihumbi 50 n’abashumba bazo bashakisha icyazitunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa