skol
fortebet

Kenya: Igikuta cy’ishuli ryagwiriye abanyeshuli abagera kuri 7 bahasiga ubuzima

Yanditswe: Monday 23, Sep 2019

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere,igikuta cy’ishuli ryo mu mujyi wa Nairobi ryagwiriye abanyeshuli bari baririmo abagera kuri 7 bahita bahasiga ubuzima gusa amakuru aravuga ko hari abandi benshi bagishakishwa.

Sponsored Ad

Iki kiza cyabereye ku kigo cy’amashuli abanza cyitwa Precious Talent school giherereye ahitwa Ng’ando, ryigaho abana 800 mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 23 Nzeri 2019,ahagana saa kumi n’ebyiri na 45 ubwo abanyeshuli biteguraga gutangira amasomo.

Abana bumvikanye bari gutaka cyane bituma abaturiye iri shuli baza kubatabara bakoresheje amaboko yabo.

Abayobozi batangaje ko umubare w’abahitanywe n’uku kugwa kw’iri shuli aho kuri ubu abagera kuri 30 bamaze kujyanwa igitaraganya kwa muganga.

Ababyeyi b’aba bana bahise bahurura bagiye kureba ibyabaye,aho umwe muri bo yahise ata ubwenge nyuma yo kugera ku nyubako z’iri shuli zagwiriye umwana we.

Ibinyamakuru byo muri Kenya byavuze ko ubutabazi bwamaze igihe kirenga isaha butaragera kuri iri shuli ngo butabare abanyeshuli.

abashinzwe ubutabazi na Red Cross bamaze kugera kuri iki kigo mu butabazi aho benshi mu bana bagwiriwe n’iki gikuta bamwe bavunitse amaguru abandi barakomereka bikomeye.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa