skol
fortebet

KENYA:Umudepite yakoze agashya arasura imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko irahagarara

Yanditswe: Friday 09, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Ni agashya kuko bidakunze kubaho yewe wowe uri gusoma iyi nkuru ushobora kubifata nk’urwenya ariko Daily Monitor yanditse inkuru ivuga ko Imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko y’Intara ya Homa Bay muri Kenya, yahagaritswe iminota 10 kubera umudepite wari usuze.

Sponsored Ad

Ubusanzwe gusura ntawe bitabaho ariko bifatwa nk’ikintu kigayitse muri sosiyete kuko benshi babifata nk’ikinyabupfura gike iyo bikorewe mu ruhame rw’abantu.

Mu ntara ya Homa Bay iri muri Kenya umudepite umwe yagize atya arasura maze umusuzi ukwira icyumba cyari giteraniyemo abadepite maze bose batangira kwijujuta babaza bati uwo ni inde udusuriye?

Byabaye kandi nyuma y’uko aba badepite bari bavuye gufata amafunguro ya saa sita basubukuye imirimo y’Imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko.

Ubwo depite Juma Awuor yarimo agaragaza ibibazo bikunze kugaragara mu masoko yo muri iyi ntara harimo n’icyo kuba amwe mu masoko atagira amatara bigatera umwijima, yaciwe mu ijambo na Perezida w’Inteko, Edwin Kakach, amusaba ko yaba aretse akumva ikiri gutera abadepite kwijujuta no kuvugira mu matama.

Depite Julius Gaya yagize ati “Nyakubahwa Perezida w’Inteko, umwe muri twe yanduje ikirere kandi nzi uwo ariwe.”

Gusa uwashinjwe yahakanye kuba ariwe ubikoze, agira ati “Ntabwo ari njye ubikoze kuko sinakorera ibintu nk’ibi imbere ya bagenzi banjye.”

Ibi byatumye ibiganiro bisubikwa mu gihe cy’iminota 10 kugira ngo abadepite bajye hanze bongere bafate akayaga ndetse n’uwo mwuka usohoke.

Perezida w’Inteko yasabye ko hashyirwamo ibyuma bivanamo uyu mwuka mubi, abadepite bongera kugarukamo nyuma y’aho umwuka wongeye kuba mwiza, imirimo irakomeza, (ubanza uyu wabikoze azabyigamba).

Impamvu udakwiye kwibuza gusura.

Ikinyamakuru Amelioretasante.com cyandika ku bijyanye n’ubuzima, kivuga ko burya rimwe na rimwe hari igihe umusuzi utagira rutangira, kuko hari ubwo ujya kumva ukumva waje utabiteganyije kandi nanone abaganga bemeza neza ko kwibuza gusura bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko gusura biterwa n’uko umubiri uba wohereje umwuka utari mwiza bitewe n’ibyo kurya uba wakiriye, ibyo rero byose bibera mu mara noneho mu rwego rwo kwirwanaho urura runini rukarekura wa mwuka utari mwiza ari nayo mpamvu bavuga ko atari byiza kwibuza kurekura uwo mwuka mubi, ikosa rikomeye ni ukuwurekurira mu ruhame.

Izi rero ni zimwe mu zindi mpamvu umuntu akwiye gusura buri uko abishatse:

Umusuzi ushobora kuba ikimenyetso cy’uko urwaye: Abashakashatsi bagaragaje ko burya iyo umuntu asuze umusuzi unuka cyane aba afite ikibazo gikomeye bityo bikwiriye kumubera ikimenyetso cy’uko ashobora kuba arwaye.

Birinda kugugarara (gutumba): Uko wumva ushatse kurekura wa mwuka jya ubikora kuko bizakurinda kugugarara munda ndetse urusheho kumva uguwe neza.

Bifasha amara kugubwa neza: Ngo si byiza na gato gufunga uwo mwuka mubi ushaka gusohoka kuko iyo ubifunze amara ashobora kugubwa nabi ndetse umuntu akaba yagira n’uburibwe bwo munda kuko wa mwuka utabashije gusohoka.

Hari uwakatiwe urwo gupfa kubera gusurira mu ruhame

Urukiko rwa Pakistani rwakatiye umugabo witwa Muhammad Al-Wahabi w’imyaka 33, igihano cy’urupfu nyuma yo gusurira musigiti mu gihe bari mu kwezi kwa Ramadhan.

Ikinyamakuru worldnewsdailyreport kivuga ko uyu mugabo yasuriye abantu ubwo bari mu masengesho, abagera kuri 57 bagasohoka kubera umunuko, ibi bikaba ari ibintu bihabanye n’imyemerere kuko yabarogoye mu masengesho barimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa