Kenya: Umupilote wa Dr Ruto n’abanyamerika 4 baguye mu mpanuka y’indege

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 March 2019 Yasuwe: 6193

Abanyamerika 4 n’umupilote wa visi perezida wa Kenya Dr William Ruto witwa Mario Magonga, baguye mu mpanuka y’indege yabereye ku kirwa kiri mu Nyanja yo mu majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Kenya.

Polisi yashyize hanze itangazo rivuga ko iyi mpanuka yabaye ku munsi w’ejo taliki ya 03 Werurwe 2019, ibera ahitwa Central Island National Park yo mu kiyaga cya Turkana ahagana saa 08:00 (GMT).

Yagize ati “Abantu 5 bose bari muri Kajugujugu bahise bapfa.Abaguye muri iyi mpanuka n’Abanyamerika 4 n’umupilote umwe.

Icyateye impanuka y’iyi ndege ntikiramenyekana ndetse n’amazina y’aba banyamerika baguye muri iyi mpanuka ntibaratangazwa amazina yabo.

Ikiyaga cya Turkana ni kimwe mu bikurura ba mukerarugendo cyane kubera ko aricyo gifite amazi yuzuyemo umunyu ndetse kirimo ubutayu bunini kurusha ibindi ku isi.

Indege ndetse n’imirambo y’aba bantu baguye muri iyi mpanuka y’indege byari bikiri kuri iki kirwa kugeza uyu munsi ubwo birerekeza I Nairobi.


Indege ya Dr Ruto yaguyemo abantu 5

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble emmy

    imana ibahe iruhuko ridashira

    4 months ago
  • chat_bubble gatera

    Urupfu ruza isaha n’isaha.Niyo mpamvu tugomba guhora twiteguye kugirango Imana izatuzure ku munsi w’imperuka.Twakora iki? Bible itanga igisubizo.Imana idusaba kwiga neza bible kugirango tumenye neza icyo Imana idusaba.Mu byo idusaba,itubuza kwibera mu byisi gusa ntidushake Imana,kubera ko abibera mu byisi gusa,Imana ntabwo izabaha ubuzima bw’iteka nkuko 1 Yohana 2:15-17 havuga.Mu buzima bwacu,tujye twitegura gupfa,dushake cyane Imana.Tubifatanye n’akazi gasanzwe.

    4 months ago

Inzindi nkuru

Inkumi n’abasore 19 bajyanwe mu bitaro igitaraganya n’abasirikare nyuma yo...

Mu gihugu cy’igituranyi cya Uganda Ibitaro bya Soroti ejo hashize tariki ya...
22 July 2019 Yasuwe: 2975 0

Perezida wa Botswana yarokotse impanuka y’indege

Impanuka ni imwe mu bintu biba bitunguranye cyane kandi Abanyarwanda bo...
22 July 2019 Yasuwe: 1224 0

Umupadiri wari utwaye imodoka yasinze cyane yagonze pasiteri n’umugore we...

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umupadiri watwaye imodoka yasinze...
21 July 2019 Yasuwe: 4991 1

Abakoze ya porogaramu ya Face App ihindura abantu abasaza n’abakecuru bagiye...

Ibiro by’ubutasi bya Amerika ‘FBI’ bugiye guta muri yombi abayobozi bakoze...
21 July 2019 Yasuwe: 4151 0

Ingabo nyinshi za FARDC ziciwe mu mutego w’inyeshyamba zari zitwaje intwaro...

Ingabo za RDC zaguye mu mutego w’inyeshyamba kuwa Gatatu taliki ya 17...
19 July 2019 Yasuwe: 8558 0

Amerika yigambye kurasa drone ya Iran yatambaga hafi y’ubwato...

Igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika zihimuye kuri Iran zirasa akadege...
19 July 2019 Yasuwe: 2120 1