skol
fortebet

Kenya: Urupfu rw’umukozi w’intara rwavumbuye indiri mpuzamahanga y’abaryamana bahuje ibitsina bambura bakanica abagwa mu mutego wabo

Yanditswe: Friday 16, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Nairobi muri Kenya, iperereza ry’abapolisi ku rupfu rw’umukozi wo mu ntara ryavumbuye indiri y’abatinganyi (gay) bakora imibonano mpuzabitsina itemewe, bambura bakanica abagwa mu mutego wabo, bikorerwa muri amwe mu mazu yo mu muturirwa Pipeline Estate.

Sponsored Ad

Umurambo w’uwo mukozi wa leta wasanzwe waratangiye kuborera mu nzu iri muri iyo Pipeline Estate mu cyizerwaga ko ari impanuka itunguranye.

Nk’uko abapolisi ba DCI babitangaza ngo iyo ndiri ikoreshwa n’agatsiko k’abagabo bashuka abagize umuryango w’abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQ ) babayobora mu gace ka Eastlands muri iyo Pipeline Estate basezeranya kugira “ibihe byiza”.

Ubu abapolisi bakaba bemeza ko abo bashukanyi bibasira, bakambura kandi bakanica abagwa muri uwo mutego wabo.

Aka gatsiko ngo gahitamo abo guhohotera binyuze ku rubuga rwo gukundana rukunze kugaragaraho abagabo baryamana bahuje ibitsina haba mu gihugu ndetse no hanze y’imipaka, nkuko byagaragajwe na ba mukerarugendo b’Abagereki.

Ba mukerarugendo babiri bari mu baguye mu mutego w’ako gatsiko mu bihe bitandukanye. Umwe mu benegihugu b’Abagereki yabwiye abapolisi ko yamenyekanye nyuma yo gusangira ifunguro rya saa sita n’umwe mu bamugabyeho igitero.

Bivugwa ko yahuye n’umugabo utaramenyekana ku rubuga rwo gukundana, maze aje muri Kenya ahitamo gutegura guhura n’uyu mugabo.

Nk’uko uyu mukerarugendo abitangaza ngo ibintu byahindutse ukundi nyuma yuko yemeye guherekeza “inshuti” ye yo muri Kenya gusangira ifunguro rya nimugoroba mu nzu imwe iri muri iyo Pipeline Estate.

Bose hamwe, abo ba mukerarugendo bombi bamenyesheje abapolisi uko guhura kwabo n’abo bashukanyi kutagenze neza, bavuze ko batakaje ibintu by’agaciro n’amafaranga angana na Ksh 722.000.

Polisi ntirafata abakekwaho ayo mabi, hamwe n’abagabo bane bari bakodesheje inzu muri Pipeline Estate yakorewagamo ayo mahano, kuko bahunze bagishakishwa.

Ivumburwa ry’iyo ndiri y’ubutinganyi n’ibikorwa bibi bikorerwa abaguye muri uwo mutego ryakanguye umuyobozi wa DCI George Kinoti, wategetse ko hakorwa iperereza ryihuse kuri ibyo bibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa