skol
fortebet

Kigali:Abacuruza Make-Up barataka igihombo kubera udupfukamunwa

Yanditswe: Wednesday 20, May 2020

Sponsored Ad

skol

Impuguke mu bijyanye n’isuku y’uruhu zivuga ko hari amoko arenga 20 y’ibintu abantu bisiga mu bice byo mu maso, bigizwe n’amavuta, amakaramu bandikisha ku ruhu ndetse n’amarangi cyangwa ‘vernis’ bifite amabara atandukanye.

Sponsored Ad

Ibi byose bikoreshwa mu kwisiga ku munwa, ku ruhu, ku ngohe, ku bitsike by’amaso no ku nzara z’amano n’intoki, ngo birimo kubura abaguzi muri iki gihe hashyizweho ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Umwe mu bacuruzi b’ibintu bitandukanye byisigwa mu maso no ku nzara byitwa “make-up” muri Nyabugogo witwa Gilbert, yaganirije Kigali Today agira ati “bitewe n’uko abantu bose iminwa baba bayifunze, ubu ama ‘rouge-à-lèvre, foundation, fond doté ama tylo, n’imibavu (spray) itandukanye ntabwo bikigurwa”.

Ati “Abakiriya benshi twagiraga ni abo mu ntara ariko ntabwo tukibabona, ingaruka ziragaragara, twashoboraga kubona abakiriya nka 20 cyangwa 30 ku munsi, ariko ubu bushobora kwira ugurishije nk’utuntu tubiri gusa tw’amafaranga ibihumbi bibiri”.

Mugenzi we ucuruza ‘vernis’ zo ku nzara avuga ko bitewe n’uko abantu basabwa gukaraba intoki buri kanya, ngo abari n’abategarugori batakirimo kwitabira gusiga inzara.

Aba bacuruzi bavuga ko kuzabona amafaranga yo kwishyura aho bakorera hamwe n’imisoro, ngo byatangiye kubatera impungenge, bakaba basaba kuba basonewe.

Uretse abacuruzi b’ibintu bike bike, abagurisha ibintu byinshi icyarimwe na bo baravuga ko ibyo bakuye mu mahanga ngo birimo gusazira mu bubiko.

Umuyobozi w’ikigo ‘Interplanete Cosmetique’ gicuruza amavuta yo kwisiga n’ibindi bigendana na yo, Musanganya Omar, avuga ko ibicuruzwa yakuye mu Bwongereza no mu Bufaransa byashoboraga kuvamo amafaranga y’u Rwanda miliyoni 15, kuri ubu ngo adashobora no kubonamo miliyoni eshatu.

Musanganya yagize ati “I Burayi habaye ibibazo, ntitukibasha kujyayo, hari n’aho twaranguraga batagifungura, hano na ho abo tubigurishaho ntabo, ibintu byinshi mu bubiko byamaze kwangirika kuko byarengeje igihe cyo gukoreshwa”.

Ati “Harimo igihombo kinini kuko abazaga kugura bavuye mu ntara ntabwo bashobora kugera hano, ubu umuntu wacuruzaga nk’ibifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 300 ku munsi nta n’ubwo ashobora kubona ibihumbi 50”.

Kubura abaguzi kw’ibintu bikoreshwa mu kwisiga mu bice byo mu maso no ku nzara, byahise bigira ingaruka ku nzu zitunganya imisazti n’ubwiza (salon de coiffure) na zo ngo zatakaje abakiriya bazaga kwisiga no gutunganya umusatsi, bikaba byaratumye benshi mu bakozi bazo bahagarika iyo mirimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa