dnd

Kigali:Jean Jacques Lumumba yageze mu kirenge cya ’nyirarume we’ Patrice Lumumba

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 10 December 2019 Yasuwe: 2627

Jean Jacques Lumumba yaraye ahawe igihembo mu bihembo mpuzamahanga byo kurwanya ruswa i Kigali mu Rwanda bitangwa n’igikomangoma cya Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani.



Bwana Lumumba yamenyekanye mu 2016 ubwo yahungaga ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila wa DR Congo.

Yari amaze kugaragaza no kwamaganga ruswa n’inyerezwa rikabije ry’umutungo wa leta muri banki bivugwa ko ifitwemo imigabane na Kabila.

Gloria Mteyu, mushiki wa Joseph Kabila kandi bucura iwabo, afite imigabane ingana na 40% by’iyi banki.

Bwana Lumumba yakoraga muri Banki ya BGFI kuva mu 2012, mu 2016 ubwo yari akirenga imyaka 30 yagizwe umuyobozi w’ishami muri iyi banki, n’umushahara mwiza.

Bwana Lumumba yarezwe n’umuryango wa Patrice Lumumba i Kinshasa, nyina ni mwishywa wa Patrice Lumumba, intwari y’ubwigenge bwa Afurika na Congo by’umwihariko.

Mu 2016, Jean Jacques yagaragaje anamagana inyerezwa rya miliyoni z’amadorari yagenewe komisiyo y’igihugu y’amatora yakurwaga muri iyi banki mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kwamagana ruswa n’inyerezwa ry’umutungo wa rubanda bikorwa n’abakomeye byamushyize mu kaga muri banki, ahungana n’umuryango we ajya mu Bufaransa.

Yagaragaje inyandiko nyinshi zerekana uburyo hanyerejwe umutungo wa rubanda ubarirwa muri miliyoni mirongo z’amadorari y’Amerika yari agenewe amatora.

Yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: "Sinashoboraga kwihanganira ibyo nabonaga bikorwa mu maso yanjye, sinari nshoboye kubihagarika nubwo nari umuyobozi kandi no kubyamagana byari ukwigerezaho".

Kubigaragaza no kubyamagana byatumye mu gihugu bamushinja "ubugambanyi no kumena amabanga" ndetse bashinga urubanza n’ubu akiburana na BGFI.

Jean Jacques yaje gushinga ishyirahamwe ryo kurwanya ruswa, afatanya n’abandi kugaragaza, kwamagana ruswa no kunyereza umutungo wa rubanda bavugaga ko byamunze ubutegetsi bwa Joseph Kabila.

Bwana Lumumba (wa kabiri iburyo) mu bahawe ibi bihembo mpuzamahanga i Kigali

Bwana Lumumba ejo yahawe igihembo mpuzamahanga i Kigali kubera uyu muhate we nubwo ibi byamugize impunzi ubu iba mu Bufaransa.

Bwana Lumumba yabwiye AFP ko gusahura umutungo w’igihugu cye bikomeje n’ubu.

Gusa avuga ko biteze kureba impinduka zizanywe na Perezida Félix Tshisekedi wavuye mu ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi wijeje kurwanya ruswa muri DR Congo.

Inkuru ya BBC

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ghana: Pasiteri yazanye Kokombure mu rusengero ayitamika abagore ngo...

Ni inkuru idasanzwe iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zidandukanye...
24 January 2020 Yasuwe: 3666 0

U Rwanda rwongeye kuza imbere mu karere ka EAC mu kurwanya ruswa

Raporo nshya kuri ruswa yitwa ’Corruption Perceptions Index’ isohorwa...
23 January 2020 Yasuwe: 1136 0

Hahishuwe inzoka yateje cya Cyorezo kidasanzwe cyo mu Bushinwa...

Birakekwa ko Chinese Krait na Chinese Cobra, ari zo nzoka zateje icyorezo...
23 January 2020 Yasuwe: 9883 0

Minisante yaburiye Abaturarwanda bose cyane cyane abajya mu mahanga ku...

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yaburiye Abaturarwanda bose cyane cyane...
23 January 2020 Yasuwe: 721 0

Ababana bahuje igitsina babimye ahantu ho gukorera ubukwe biteza ikibazo...

Hamwe mu hakunze kubera ubukwe muri afrika y’epfo banze kwakira ubukwe...
23 January 2020 Yasuwe: 2096 0

Burundi: Perezida Nkurunziza yagenewe imperekeza y’umurengera n’amazina...

Inteko ishinga amategeko y’u Burundi yageneye Perezida Petero Nkurunziza...
22 January 2020 Yasuwe: 6283 1