skol
fortebet

Kiiza Besigye yashinje Museveni gukora photoshop mu mafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze

Yanditswe: Thursday 16, May 2019

Sponsored Ad

Umunyapolitiki Kiiza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni yavuze ko uyu mukuru w’igihugu asigaye abeshya mu mafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga,agahimba ko yari akurikiwe n’imbaga y’abantu kandi nta bigeze baboneka.

Sponsored Ad

Mu mafoto Museveni yashyize kuri Twitter ye,yagaragaje abantu bamuteye umugongo ari kubabwira bituma Kiiza Besigye avuga ko atabonye abantu benshi ahubwo iyo mbaga y’abantu yahimbwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ze hakoreshejwe photoshop.

Benshi mu bakurikirana uyu munya politiki ku mbuga nkoranyambaga bemeye ibyo yababwiye ndetse bashinja Museveni ko ari umubeshyi.

Kiiza Besigye na Bobi Wine,bahuje imbaraga mu guhangana na Museveni mu matora ya perezida ateganyijwe mu mwaka wa 2021.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa