skol
fortebet

Kim Jong Un yakiriye ibaruwa ya Donald Trump yamushimishije cyane

Yanditswe: Sunday 23, Jun 2019

Sponsored Ad

Ikinyamakuru cya Leta ya Koreya ya ruguru cyatangaje ko perezida, Kim Jong-un, umutegetsi mukuru w’iki gihugu, yashimishijwe n’ibaruwa yandikiwe na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Sponsored Ad

Perezida Kim yashimagije iyo baruwa avuga ko "ishimishije" ndetse avuga ko "azazirikana ashimitse ibintu by’ingenzi biyikubiyemo", nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru KCNA bya Koreya ya ruguru.Yanashimagije Bwana Trump ku "muhate udasanzwe" agira.

Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa gatandatu, perezida Trump yavuze ko yohererejwe ibaruwa nziza n’uyu mutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru.

Ntibyahishuwe igihe n’uburyo iyo baruwa Trump yandikiye Kim yamugezeho. Ibiro bya White House bya perezida w’Amerika ntacyo byatangaje.

Ibiganiro hagati y’Amerika na Koreya ya ruguru byarahagaze nyuma y’inama y’abategetsi bombi mu murwa mukuru Hanoi wa Vietnam yabaye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, ikarangira ntacyo igezeho.

Iyi baruwa ni cyo kintu cya mbere cy’ingenzi kibaye hagati y’ibihugu byombi guhera icyo gihe, nkuko BBC yabitangaje.

Amerika yakomeje gushimangira ko Koreya ya ruguru igomba kureka gahunda yayo ya nikeleyeri, mu gihe Koreya ya ruguru yo isaba ko ibanza ikadohorerwa ibihano yafatiwe.

Ariko mu mezi ya vuba ashize,perezida Trump yumvikanye avuga neza Bwana Kim.

Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa gatandatu, yabwiye abanyamakuru ko Koreya ya ruguru ku butegetsi bwa Kim "ifite ahazaza heza".

Ubwo Trump yagiriraga uruzinduko mu Buyapani mu kwezi gushize, yavuze ko Kim ari "umugabo w’intyoza" ndetse avuga ko yiteze "ibintu byinshi byiza" biva muri Koreya ya ruguru.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa