Kim Jong-un yatereye umusozi ’udasanzwe’ ku ifarashi ajya mu mwiherero

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 October 2019 Yasuwe: 3004

Umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru Kim Jong-un yatereye umusozi wa mbere mu burebure muri iki gihugu atwaye ifarashi, nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru cya leta.



Uruhererekane rw’amafoto yatangajwe n’igitangazamakuru KCNA agaragaza Bwana Kim yapanze ifarashi y’igitare ku musozi Paektu utwikiriwe n’urubura.

Ubu si bwo bwa mbere atereye uyu musozi ufite ubutumburuke bwa metero 2,750 kandi abasesenguzi bavuga ko bizwi ko ibyo abikora iyo hari ibintu bikomeye ari hafi gutangaza.

Uyu musozi ufite igisobanuro cyihariye muri iki gihugu ndetse wubahwa nk’ahantu se wa Kim Jong-un yavukiye.

Inkuru yatangajwe kuri uyu wa gatatu igira iti: "Urugendo rwe ku ifarashi ku musozi wa Paektu ni igikorwa gikomeye gifite akamaro karemereye mu mateka y’impinduramatwara ya Koreya".

Cyongeyeho kiti: "Yicaye ku mugongo w’ifarashi, yazirikanye n’imbamutima nyinshi inzira y’urugamba rukomeye yanyuzemo agamije kubaka igihugu gikomeye kurusha ibindi."

Mu 2017, yasuye uwo musozi habura ibyumweru bicye ngo ageze ijambo ku baturage rijyanye n’umwaka mushya.

Icyo gihe yaciye amarenga ko umubano hagati ya Koreya ya ruguru na Koreya y’epfo ugiye kuba mwiza.

Amakuru avuga ko Bwana Kim amaze guterera uyu musozi wa Paektu nibura inshuro eshatu, ndetse ko mu 2018 yawusuye ari kumwe na Perezida Moon Jae-in wa Koreya y’epfo.

Mbere, igitangazamakuru KCNA cyari cyatangaje amafoto ya Bwana Kim ari ku gasongero k’uyu musozi, bigaragara nkaho yari yawutereye yambaye inkweto z’uruhu z’umukara.

Umusozi wa Paektu, w’ikirunga kiruka, uvugwa ko ari wo Dangun yavukiyeho. Dangun ni we washinze ubwami bwa mbere bwa Koreya mu myaka irenga 4,000 ishize.

Uyu musozi uri kuri kilometero zibarirwa mu magana uvuye mu murwa mukuru Pyongyang, kandi uri neza neza ku mupaka ugabanya Koreya ya ruguru n’Ubushinwa.

Mu ntangiriro y’uku kwezi, abategetsi ba Koreya ya ruguru bagiranye ibiganiro n’abategetsi b’Amerika byabereye mu gihugu cya Suède.

Byabaye ibiganiro bya mbere bibayeho by’impande zombi kuva Perezida Donald Trump w’Amerika na Bwana Kim bahuriye by’akanya gato mu karere k’umupaka wa Koreya zombi mu kwa gatandatu.

Kim Myong-gil, intumwa nkuru ya Koreya ya ruguru ku bijyanye n’ibya nikleyeri, yavuze ko ibyo biganiro byo muri Suède "bitubahirije ibyifuzo byacu kera kabaye birahagarara".

Ariko Amerika ivuga ko "habayeho ibiganiro byiza" icyo gihe.

Mbere y’ibyo biganiro, Koreya ya ruguru yarashe igisasu cya misile cyo mu bwoko bushya, cyabaye icya 11 irashe kugeza ubu muri uyu mwaka.



Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa na Papa we barakundanye bigera aho babana nk’umugabo n’umugore none...

Iby’isi ni amayobera nk’uko abantu bakunze kubivuga.Urukundo rw’umwana...
7 December 2019 Yasuwe: 6773 1

Ubuhamya bw’umukobwa wakoranye imibonano mpuzabitsina n’umusore usiramuye...

Nabyirukiye muri Amerika, mu myaka myinshi namaze ndi umukobwa, naje...
6 December 2019 Yasuwe: 8395 3

Umugore wubatse ufite umugabo n’abana 4 yaguwe gitumo mu gicuku arimo...

Umugore wubatse ufite umugabo n’abana bane witwa Loveness Nyahwema wo mu...
6 December 2019 Yasuwe: 10278 1

Col.Gaspard Africa wari indwanyi ikomeye muri FDLR FOCA yishwe na...

Col.Gaspard Africa wari umwe mu basirikare bakomeye mu mutwe wa FDLR FOCA...
5 December 2019 Yasuwe: 6601 0

Abarwanyi 300 b’umutwe wa FDLR/CRND bamanitse amaboko

Nyuma y’ibitero bya Operation Sokola II bikomeje kugabwa ku nyeshyamba...
5 December 2019 Yasuwe: 6028 0

Umukobwa yashyingiranwe n’umukunzi we wari umaze gupfa

Nan Thippharat, umukobwa w’imyaka 27 y’amavuko yashyingiranwe n’umukunzi we...
5 December 2019 Yasuwe: 2793 1