skol
fortebet

Kimwe na Trump, Le Pen ashobora kuzatungura abantu ku Cyumweru

Yanditswe: Thursday 04, May 2017

Sponsored Ad

Ku ifoto babiri bo hejuru ni Macron na Le Pen, munsi yabo ni Trump na Clinton
Ibinyamakuru bitandukanye birimo ibikomeye mu Isi byagereranyije n’ amatora y’ umukuru w’ igihugu mu Bufaransa n’ amatora y’ umukuru w’ igihugu mu yabereye muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika mu mpera z’ umwaka ushize wa 2016.
Ibi binyamakuru birimo Le Temps, Liberation.fr n’ ibindi bitandukanye byagereranyije uguhangana kuri hatagati ya Emmanuel Macron na Madamu Marine Le Pen no guhangana kwari hagati ya Perezida wa Leta (...)

Sponsored Ad

Ku ifoto babiri bo hejuru ni Macron na Le Pen, munsi yabo ni Trump na Clinton

Ibinyamakuru bitandukanye birimo ibikomeye mu Isi byagereranyije n’ amatora y’ umukuru w’ igihugu mu Bufaransa n’ amatora y’ umukuru w’ igihugu mu yabereye muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika mu mpera z’ umwaka ushize wa 2016.

Ibi binyamakuru birimo Le Temps, Liberation.fr n’ ibindi bitandukanye byagereranyije uguhangana kuri hatagati ya Emmanuel Macron na Madamu Marine Le Pen no guhangana kwari hagati ya Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump na Hellaly Clinton watsinzwe na Trump mu matora.

Ni nyuma y’ aho mu kiganiro mpaka cyatambutse kuri televiziyo BFMTV abagikurikiye bahaye Emmanuel Macron amahirwe menshi yo gutsindira kuyobora u Bufaransa. Macron yagize amajwi 63% mu gihe Madamu Le Pen yagize amajwi 34%.

Ikinyamakuru Liberation.fr cyatangaje ko abatoye muri icyo kiganiro bose hamwe ari ibihumbi bine (4 000) bahanye na 0,01% ugereranyije n’ abiyandikishije kuri lisiti y’ itora.

Mu kiganiro Florian Philippot, uri ku ruhande rwa Le Pen yahaye televiziyo yitwa CNews yagaragaje ko kuba Le Pen yatsinzwe mu kiganiro mpaka bitavuze ko azatsindwa amatora y’ umukuru w’ igihugu, avuga ko mu kiganiro mpaka Hellary Clinton yatsinze Trump, ariko mu matora agatsindwa.

Yagize ati “Ntawe utarabonye ibyabaye kuri Trump mu matora. Hashize igihe kirekire sondage zigaragara ko Hellary Clinton ari imbere ya Trump, ariko se ninde watsinze amatora? Ni Trump. Ng’ ibyo ibya sondage”

Mu matora ya Perezida w’ Amerika mu kiganiro mpaka cyatambutse kuri televiziyo y’ Abanyamerika CNN tariki 26 Nzeli 2016, Clinton yagize amajwi 62% mu gihe Trump yari afite amajwi 27 % gusa.

Ku Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2017, Le Pen na Macron bazahatana bwanyuma hamenyekane utorerwa gusimbura Francois Hollande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa