addresiya
startimes

Kizza Besigye yavuze ku makuru yavuzwe ko yahuriye na Perezida Kagame muri Amerika

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 November 2019 Yasuwe: 1788

Mu kiganiro kirambuye umunyapolitiki Kizza Besigye yagiranye n’ikinyamakuru The East African,yavuze ko amakuru yavuzwe n’ikinyamakuru The New Vision cya Leta ko yahuriye muri USA na Perezida Paul Kagame ari ibinyoma byambaye ubusa ndetse bitazigera bibaho.



Ku wa 28 Nzeri ikinyamakuru cya Guverinoma ya Uganda The New Vision, cyatangaje inkuru yari ifite umutwe ugira uti “Besigye na Kagame bahuriye muri USA.”

Kizza Besigye umaze imyaka myinshi anenga politiki ya Museveni,yavuze ko aya makuru yatangajwe na The New Vision ari ibinyoma byambaye ubusa ndetse ngo ibi biganiro ntibizigera bibaho.

Yagize ati “Ntabwo nigeze mpura na Perezida Kagame, ndetse nta na gahunda yo guhura nawe. Ubwo mperuka mu Rwanda ni igihe Gen Fred Rwigema yari agiye gushyingurwa mu cyubahiro mu 1995.”

Kizza Besigye yavuze ko ibi binyoma byanditswe na The New Vision byari bigamije kuyobya uburari no gushaka kwirengagiza ibyo Uganda ishinjwa byo gutera inkunga imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Besigye yemeje ko hari intambara hagati ya Uganda n’u Rwanda anemeza ko Museveni kuva kera yabonaga ishyaka rya FPR nk’inzira yamufasha kwagura ubutegetsi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Haravugwa amarozi muri Perezidansi ya Congo[IPEREREZA RIRI GUKORWA]

Iby’impfu zikurikiranye mu bayobozi begereye Perezida wa Repubulika...
4 June 2020 Yasuwe: 620 0

Umusore w’umunyeshuri ari gushinjwa n’abakobwa 24 bose kubafata ku...

Umukozi w’umutungo utimukanwa (Umukomisiyoneri) uzwi ku izina rya Godknows...
4 June 2020 Yasuwe: 823 0

Wa mupolisi w’umuzungu wishe umwirabura Floyd barakoranye

Hari urupfu rw’umwirabura witwa George Floyd wishwe n’umupolisi w’umuzungu...
3 June 2020 Yasuwe: 15712 0

Umuhungu yatse mama we urukundo ararumwemerera abicishije kuri...

Umukoresha wa Facebook uzwi cyane ku izina rya Prince Max yavuze uburyo...
3 June 2020 Yasuwe: 1871 0

Umukwe na Nyirabukwe bafashwe amashusho bari gusambana ku munsi...

Muri Afurika y’Epfo ibirori bya nyuma y’bukwe bisanzwe bizwi nka After Party...
3 June 2020 Yasuwe: 7280 0

Rurageretse hagati y’u Bufaransa n’abana ba Kabuga

Rurageretse hagati y’u Bufaransa n’umuryango wa Kabuga Félicien ufatwa na Leta...
2 June 2020 Yasuwe: 9362 0