skol
fortebet

Koreya ya Ruguru yasubije Perezida Trump ukomeje kuyitera ubwoba

Yanditswe: Saturday 15, Apr 2017

Sponsored Ad

Uyu wambaye ikote ry’ umukara ni King Jong Un Perezida wa Koreya ya Ruguru
Igisirikare cya Koreya ya Ruguru cyatangaje ko kirimo gutegura uburyo bwo gusubiza Perezida wa Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika uhora yitoratoza kugaba ibitero kuri Koreya ya Ruguru.
Umuvugizi mu gisirikare cya Koreya ya Ruguru, ativuze izina, yavuze ko icyo bategenya gusubiza Amerika gikomeye cyane, kandi ko bazakoresha ingufu zituma bakomeza.
Yabitangaje mu itangazo yashize ahagaragara kuri uyu wa (...)

Sponsored Ad

Uyu wambaye ikote ry’ umukara ni King Jong Un Perezida wa Koreya ya Ruguru

Igisirikare cya Koreya ya Ruguru cyatangaje ko kirimo gutegura uburyo bwo gusubiza Perezida wa Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika uhora yitoratoza kugaba ibitero kuri Koreya ya Ruguru.

Umuvugizi mu gisirikare cya Koreya ya Ruguru, ativuze izina, yavuze ko icyo bategenya gusubiza Amerika gikomeye cyane, kandi ko bazakoresha ingufu zituma bakomeza.

Yabitangaje mu itangazo yashize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tari 13 Mata 2017, Iryo tangazo rivuga ko Amerika ikwiye gufata umwanya igashaka igisubizo kijyanye n’ ikibazo kiri muri Koreya ya Ruguru.

Iryo tangazo ryasohotse nyuma y’umunsi umwe Perezida Donald Trump wa Amerika atangarije ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ku nkuru zijyanye n’uko Koreya ya Ruguru ishobora guturitsa ibirwanisho kuri uyu wa Gatadantu, mu rwego rwo kwizihiza isakuburu y’amavuko y’uwashinze Koreya ya Ruguru, Kim Il Sung. Prezida Trump yaratangaje ko Koreya ya Ruguru iteye ingorane, nyamara ko iyo ngorane izashakirwa umuti.

Ku rundi ruhande nubwo Leta zunze Ubumwe z’ Amerika kivuga ko gihangayikishijwe no kuba Koreya Ruguru ikomeza gukora igererageza z’ ibirwanisho bikomeye, nacyo hari amakuru avuga ko bombe ifite akabyiniriro ka “Nyina w’ amabombe” cyarashe mu gace ko muri Afghanistan kivuga ko hari abarwanyi ba Islamic State cyabikoze mu rwego rwo kugerageza icyo gisasu.

Byatangajwe na Afghanistan ivuga ko yamaganye Leta zunze ubumwe z’ Amerika iyikoreraho igerageza ry’ ibisasu yitwaje abarwanyi ba ISIS. Icyo gihugu cyatangaje ko muri ako gace Amerika yarashe iyo mbombe nta barwanyi ba ISIS bahaba.

Ni mu gihe igisirikare cy’ Amerika cyo cyari cyatangaje ko hari abarwanyi ba ISIS bari hagati ya 600 na 800. Iyo bombe Amerika yarirashe ku wa Kane w’ iki cyumweru ihitana abarenga 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa