skol
fortebet

Kujya i Macca byasubitswe kubera Caronavirus

Yanditswe: Thursday 27, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Arabia Saudite yatangaje ko yahagaritse ingendo ntagatifu zakorwaga n’Abisilamu baturutse hirya no hino ku isi baje i Macca, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Caronavirus imaze guhitana benshi muri Asia no mu bihugu bimwe na bimwe by’i Burayi.

Sponsored Ad

Iyi virusi ikomeje kwagura imipaka kugeza ubu ikaba imaze kwandura abantu 400 mu gihugu cy’Ubutaliyani, naho mu Burasirazuba bwo hagati y’Ubushinwa ikaba imaze gufata abantu 220.

Iki kemezo kidasanzwe cya Leta ya Saudi Arabia kivuga ko nta munyamahanga uzemererwa kuza i Macca ngo akorere urugendo rutagatifu ku ibuye ryitwa Kaaba.

Kugeza ubu ku isi hari Abisilamu bagera kuri 1.800.000.000.

Leta kandi yabujije abantu baturutse ku isi kuzajya gusura umusigiti w’Intumwa y’Imana Muhammad uri i Medina.

Saudi Arabia ivuga ko ikemezo cyayo kigamije kurinda abaturage bayo ndetse n’ahantu hatagatifu h’idini ya Islam.

Muri gace Saudi Arabia iherereyemo, Iran niyo yagezwemo n’iriya virus iri mu zandura vuba kugeza ubu.

Umuvugizi muri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ya Saudi Arabia yavuze ko Leta yasabye abaturage bayo kugira amakenga bakirinda kujya mu bihugu iriya virus yagezemo cyangwa ikekwa kubamo.

Kuba iki gihugu gikumiriye ko abantu bavuye mu mahanga basura Kaaba bifite ishingiro kuko mu mateka hari ibyorezo byigeze kwibasira abantu bari baje kuyisura.

Mu mwaka wa 1821 hari abantu bagera ku 20 000 bibasiwe na cholera nyuma y’uko bamwe bayanduje abandi baje muri ruriya rugendo rutagatifu.

Urugendo rujya i Macca rwari ruteganyijwe kuzaba mu mpera za Nyakanga ishyira Kanama, 2020.

Virus ya Corona virus yahawe izina rya COVID-19, ubu ikaba yarafashe abantu 80 000 ku isi yose cyane cyane mu Bushinwa.

Bivugwa ko iri muri Iran ndetse ikaba inugwanugwa muri Kuwait na Bahrain.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa