skol
fortebet

lSIS yabonye umuyobozi mushya usimbura al-Baghdadi nawe uhigwa na US

Yanditswe: Tuesday 21, Jan 2020

Sponsored Ad

Umutwe w’iterabwoba wiyise leta ya Islam [Islamic state] wamaze gushyiraho umuyobozi mushya witwa Amir Mohammed Abdul Rahman al-Mawli al-Salbi nawe uhigwa bukware na USA.

Sponsored Ad

Mu Ukwakira 2019 nibwo USA yatangaje ko yishe umuyobozi wa ISIS, Abu Bakr al-Baghdadi nyuma yo kumuneka bagendeye ku mwenda we w’imbere yataye.

Ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza cyavuze ko uyu Salbi yahise ahabwa uyu mwanya nyuma y’urupfu rwa Abu Bakr al-Baghdadi.

Al-Salbi, akomoka mu muryango w’abanya Iraq na Turkménistan nkuko nuwo yasimbuye al-Baghdadi bimeze.

Uyu Al Salbi ari mu bashinze ISIS ndetse yari n’umwe mu bagira uruhare mu gufata imyanzuro ikomeye muri uyu mutwe.

Mu minsi ishize Leta Zunze ubumwe z’Amerika zashyize hanze akayabo ka miiyoni 5 z’amadolari ku muntu uzica uyu Al Salbi kugira ngo atazaimbura uyu Baghdadi.

Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu mugabo yahise ajya gutura mu mujyi wa Idlib muri Syria uzwiho guturamo ibyihebe.

Ibitekerezo

  • Imitwe y’abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,etc...Yose ivuga ko "irwanira Imana".Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose barwana nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abantu bose bicana cyangwa barwana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Hazarokoka abantu bumvira Imana gusa.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa