skol
fortebet

Lt Gen Mudacumura wayoboraga FDLR yarasiwe muri RDC arapfa

Yanditswe: Wednesday 18, Sep 2019

Sponsored Ad

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 18 Nzeri 2019, Gen Mudacumura Syvestre wayoboraga abarwanyi ba FDLR yiciwe mu gitero gikomeye yagabweho n’abarwanyi ba FARDC bari bamaze iminsi babahiga bukware.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yatunguwe n’aba barwanyi ari mu birindiro bye na bagenzi be bo muri FDLR yari ayoboye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri rishyira uwa Gatatu taliki ya 18 Nzeri 2019,babamishaho amasasu birangira bamuhitanye we na bagenzi be bari bafatanyije kuyobora nkuko umuvugizi wa FARDC yabitangarije Radio Okapi.

Umuvugizi w’ingabo za FARDC, FARDC, General Richard Kasonga,yabwiye Radio Okapi ati “Mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuri wa gatatu,itsinda ry’ingabo zacu zikomeye zamenye aho Mudacumura,umuyobozi wa FDLR yari aherereye.Zamugabyeho igitero simusiga,ziramurimbura bidasubirwaho.

Yari ahagarariye ibikorwa byo gufata ku ngufu,ubujura,gutwika ndetse n’ibindi byaha byo guhohotera abantu bitandukanye.Kumurimbura ni igikorwa cyiza cyane twakoreye abaturage bacu,kugira ngo babeho mu mahoro.

Kasonga yavuze ko nyuma yo kurimbura mudacumura,FARDC ikomeje gahunda yayo yo gusenya imitwe yitwaje intwaro iri muri RDC ndetse asaba abaturage kugirira icyizere ingabo zabo.

Umunyamakuru w’Umudage Simone Schlindwein ukorera Ikinyamakuru cyo mu Budage kitwa TAZ (Tageszeitung) mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba nka Uganda, Rwanda, DR Congo, Burundi,CAR S-Sudan nawe yanditse kuri Twitter ye ko Sylvestre Mudacumura yiciwe mu gace kitwa Nyanzale muri Bwito mu gihugu cya RDC.

Kugeza ubu,amakuru aravuga ko uyu Mudacumura yiciwe hamwe n’abandi bayobozi barimo abanyamabanga be ndetse ngo abandi basirikare 15 ba FDLR bakomeye bafashwe mpiri.

Lt Gen wahoze ari mu buyobozi bw’itsinda ry’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana Juvenal, yashakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC kuva muri 2012 ubwo rwashyiragaho impapuro zo kumuta muri yombi.

Sylvestre Mudacumura yavutse muri 1954 avukira mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Niwe wayoboraga ishami rya gisirikare rya FDLR ryitwaga Forces des Combattants Abacunguzi( FOCA).

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari yungirije umugaba w’ingabo zirinda Umukuru w’igihugu.

Mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagiye kwiga muri rimwe mu mashuri ya gisirikare iri mu mujyi wa Hamburg mu Budage.

Jenoside irangije guhagarikwa, Mudacumura n’umuryango we bahungiye mu Budage basangayo Murwanashyaka Ignace waje kuyobora ishami rya FDLR rya politiki.

Gen Mudacumura yakekwagaho ibyaha icyenda byiganjemo iby’intambara n’iyicarubozo byakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati y’umwaka wa 2009 na 2010.

Murumuna wa Mudacumura witwa Patrick, bakunda kwita Big Patrick, ubu niwe bivugwa ko asigaye ayoboye FDLR.



Ibitekerezo

  • War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Nkuko Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga,Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Intwaro y’abakristu nyakuri ni Bible.Bayirwanisha bajya mu nzira bakabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa