skol
fortebet

Maj Joel Babumba umwe mu bayobozi bakuru muri CMI arimo guhigwa bukware

Yanditswe: Wednesday 15, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umwe mu basirikare bakuru bakorera ubuyobozi bw’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda (CMI), Maj Joel Babumba, watsinzwe mu rubanza rw’ubwicanyi, arimo guhigwa bukware nyuma y’uko Urukiko rw’Ubujurire rwa Kampala rusohoye icyemezo cyo kumuta muri yombi.

Sponsored Ad

Nk’uko bigaragara ku cyemezo cyo kumuta muri yombi cyatanzwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku cyaha no. 422/2016 cyasohotse mu Rukiko Rukuru rwa Masaka n ° 124/2015, cyandikiwe umupolisi uwo ari we wese, umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare n’abapolisi ba gisirikare gufata Major Joel Babumba, wahamijwe kuwa 07 Nyakanga 2020 n’urukiko rw’ubujurire icyaha cy’ubwicanyi binyuranyije n’ingingo ya 188 n’iya 189 z’itegeko ryerekeye amategeko ahana.

Spyreports yatangaje iyi nkuru iravuga ko Maj Joel Babumba wahoze akuriye CMI kuri ubi ushakishwa, yashinjwe ku ya 31 Nyakanga 2012, hamwe n’abandi bantu, yafashe uwitwa Kazungu Moses yerekeza mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Lukaya akamurasa mbere yo gucamo ibice umurambo we kubera amakimbirane ashingiye ku butaka.

Ibibazo hagati yabo byatangiye nyuma yuko Babumba agerageje kwigarurira ubutaka bwa Kazungu kugirango yongere umurima we ariko bikamunanira.

Bivugwa ko, ku ya 7 Nyakanga, mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Kampala, urukiko ruyobowe n’umucamanza mukuru w’agateganyo, Alfonse Winy Dollo, rwakatiye igihano cy’igifungo cya burundu Maj Joel Babumba igifungo cya burundu ndetse rutegeka ko hahita hasohorwa impapuro zo kumuta muri yombi.

Icyakora, ushinjwa ntabwo yari mu rukiko kandi kuva icyo gihe nta muntu uzi aho yihishe. Urukiko rwategetse abapolisi n’izindi nzego z’umutekano kuzamuta muri yombi igihe cyose bazamubonera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa