skol
fortebet

Manigirubuntu yagiye mu kizamini afatwa n’inda arasimbuka ajya kubyara ahita agaruka mu kizamini[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 21, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Imana igira ubuntu yaremanye abagore imbaraga zo gutanga ubuzima no gukora ibikomeye icya rimwe nk’uko byashobotse kuri Emilienne Manigirubuntu wagiye mu kizamini agafatwa n’inda agasimbuka akabyara akagaruka akagikora kandi akagitsinda.

Sponsored Ad

Mu mpera z’ukwezi gushize Madamu Manigirubuntu warangije kaminuza, we n’abandi benshi bagiye gukora ikizamini cy’akazi ko kwigisha muri komine Bwambarangwe mu ntara ya Kirundo.

Umunsi w’ikizamini wahuriranye n’umunsi yari atwite inda y’imvutsi, mu ntege nke z’umubiri muri icyo gihe, Manigirubuntu yarihanganye ajya mu kizamini nk’uko yabibwiye BBC Gahuzamiryango.

Ati: "Bari batubwiye ko dushobora gutangira ikizamini saa mbili za mugitondo, izo saha zageze natangiye gufatwa no kuribwa ndavuga nti naho yaba ari inda ndategereza".

Yarihanganye akomeza kwitegura ategereje ikizamini bigera saa yine z’amanywa kitaraza, ayo masaha batangiye kubashyira mu myanya bicaramo, ariko we ibise birushaho.

Arakomeza ati: "Bigeze saa yine n’igice kwihangana byaranze ntuma umuntu ngo andebere uwantwara kuri moto akangeza kwa muganga".

Uwo yatumye yabuze moto maze ku bw’amahirwe aho hahinguka ushinzwe amashuri muri komine Kirundo.

"Yasanze abandi badamu banshungereye nabize intuguta, ahita antwara kuri moto ye angeza kwa muganga. Igihe bariho bansuzuma umwana yahise avuka, byamaze nk’iminota itanu". - Manigirubuntu.

"Muganga, ndebera umu-bebe ndagiye"

Avuga ko yahise abwira muganga ko yariho akora ikizamini kandi agomba gusubirayo nubwo yumvaga atameze neza mu mugongo.

Ati: "Naravugaga nti ibyo aribyo byose ninjyewe uzi aho ubushomeri bungejeje reka ngende [mu kizamini] niyemeje ibiza gukurikira. Mbwira muganga nti mundebere umu-bebe ndagiye".

Kwa muganga yahatindijwe no kumutunganya gusa kuko yahavuye n’umwana atamwonkeje, asubira ku kizamini abo yasize bamubonye baratangara cyane nk’uko abivuga.

Ikizamini cyongeye gutinda gutangwa maze arongera afata moto nanone asubira kwa muganga konsa umwana.

Ati: "Nonkeje nk mu minota 15 barampamara barambwira bati ikizamini kiraje, ndongera mfata moto baranyemerera kuko nari nkererwewe gato ndicara ndakora ndetse natanze abandi kurangiza".

Madamu Manigirubuntu avuga ko yarangije ikizamini yamaze gutangira kumererwa nabi no gutengurwa, bamujyanye kwa muganga ashyirwa mu bitaro yitabwaho asubirana imbaraga.

Tariki 12 z’uku kwezi hasohotse amanota, Emilienne Manigirubuntu yabwiye BBC ko yatsinze iki kizamini akaba yizeye ko azahabwa akazi yahataniye akimara kwibaruka.

Ibitekerezo

  • Uyu mudam u ni ntwali kbs

    UYU MUDAMU ARANSHIMISHIJE CYANE IMANA IGIRUBUNTU UWABIKWISE YARI AZIKO BYOSE BITANGWA NAYO ONKWA IZAGUHA NIBINDI *

    uyu mudamu arakaze ibibazo birigisha ikingenzi nukubyakira Imana izamufashe abone akazi peee kubwo umuhati wurugorwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa