skol
fortebet

Mbabazi Shalon wabaye ikimenyabose kubera kwishyura Kaminuza amafaranga yakuraga mu kubumba amatafari,Kaminuza zikomeye ziri kumurwanira ngo zimwigishe Masters ku buntu[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 28, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Sharon Mbabazi, uyu mukobwa akomeje kuba ikimenyabose kumbugankoranyambaga, yagaragaye bwambere, ubwo yabumbaga amatafari akavugako ari umurimo umutunze, ukabeshaho umuryango we wari mubukene bukabije ndetse ngo aka kazi niko kamufashaga kwishyura kaminuza.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa ufite inzobe ishashagirana, hari abamubonye akora aka kazi baratungurwa, bavugako katajyanye n’isura ye.

Sharon Mbabazi mubuzima butamworoheye avugako yize ibijyanye n’itumanaho n’itangazamakuru muri Kaminuza ya Muteesa Royal University, kuko ntabushobozi yari afite yajyaga kwiga yataha agakora akazi ko kubumba amatafari kuko ariho honyine yakuraga amafranga yo kumufasha.

Mbabazi ukomoka muri Uganda, muri 2017 yasuwe n’itangazamakuru maze rimukorera ubuvugizi, abanyempuhwe batangira kumuha ubufasha kugirango abashe kwiga amasomo ye.

Muri uyu mwaka, Mbabazi yongeye kuvugwa cyane ubwo yasozaga amasomo ye ya Kaminuza, ubu yibitseho Impamyabumenyi ya Kaminuza.

Nyuma yo kubona licence ye muri Kaminuza, uyu mukobwa Kaminuza zo mu mujyi wa Kampala zikomeje kumurwanira, bashaka kumuha bourse ngo zimwigishe Masters.

Victoria University kaminuza iri muzikomeye muri Uganda yemereye uyu mukobwa kumuha ibyo yifuza byose ndetse akishyurirwa Masters muri iyi kaminuza.








Ibitekerezo

  • Congratulations SHALON.Uteye ishema kandi utandukanye n’abandi bakobwa.Komerezaho.Ntuziyandarike.Uzirinde abahungu cyanecyane.Byaba byiza ushatse umuntu mwigana bible.Abahamya ba yehova bahora biteguye kwigisha Bible umuntu wese ubishaka kandi ku buntu.Uzabashake.Niwiga bible,izatuma umenya neza Imana kandi umenye icyo idusaba.Nugikora,izaguhemba ubuzima bw’iteka muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa