skol
fortebet

Meghan Markle umugore w’igikomangoma Harry yajyanye mu nkiko ikinyamakuru Mail cyo mu Bwongereza

Yanditswe: Wednesday 02, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Meghan Markle, umugore w’igikomangoma Harry, yajyanye mu nkiko ikinyamakuru Mail cyo mu Bwongereza agishinja gukoresha nabi amakuru y’ubuzima bwite bwe, gutangaza amakuru atemewe ndetse no kwica ingingo ijyanye no kurinda amakuru adakwiye gutangazwa.

Sponsored Ad

Ni amakuru yemejwe n’igikomangoma Harry, mu itangazo cyashyize ahagaragara ejo ku wa kabiri.

Meghan yahisemo kujyana mu butabera iki gitangazamakuru, nyuma y’igihe kirekire cyaramuzengereje. Nta kabuza, dore ko Meghan kuva yamenyana n’igikomangoma Harry Mail na TMZ biri mu bitangazamakuru byamwandikagaho umunsi ku wundi.

The mail yahuhuye ibintu ubwo yashyiraga ku karubanda ibaruwa y’ubuzima bwite bwa Meghan.

Igikomangoma Harry utagize byinshi avuga kuri iyi baruwa, yavuze ko uburyo umugore we atotezwamo n’itangazamakuru busa n’ubwo nyina umubyara Princess Diana yatotezwagamo mbere yo gukorera impanuka i Paris mu 1997 bikarangira anayiguyemo.

Ati” Ubwoba mfite ni ubw’amateka yatangiye kwisubiramo. Natakaje mama umbyara none ndabona umugore wanjye atangiye kuba inzirakarengana y’iriya mitwe ifite imbaraga [itangazamakuru].”

Ku bwa Harry, ngo impamvu bahisemo kwiyambaza ubutabera ni uko iriya baruwa yashyizwe ahagaragara binyuranyije n’amategeko, nta n’ikindi igamije uretse kwangiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa