skol
fortebet

Meghan Markle yandagajwe na musaza we kubera kwanga gutumira abagize umuryango we mu bukwe bwe n’igikomangoma Harry

Yanditswe: Thursday 19, Apr 2018

Sponsored Ad

Meghan markle wahoze ari umukinnyi wa filimi ariko akaba agiye gukora ubukwe n’igikomangoman cyo mu Bwongereza Harry,yashinjwe na musaza we bavukana ku mubyeyi umwe ko yakize akibagirwa umuryango we ndetse atigeze agira uwo atumira mu bukwe bwe buri kuvugisha benshi ku isi.

Sponsored Ad

Uyu musaza wa Meghan Markle witwa Thomas Jnr w’imyaka 51, yavuze ko uyu mukobwa yitandukanyije n’umuryango we kuko nta muntu n’umwe yatumiye mu bukwe bwe buteganyijwe ku wa 19 Gicurasi uyu mwaka.

Musaza wa Meghan yamwise ikigwari

Yagize ati “Yibagiwe burundu aho yavuye ndetse umuryango we yawuciyemo ibice.Meghan yahoraga yigira umuntu mwiza ufasha abandi nyamara ibyo byose ntiyigeze aikorera umuryango we.Yageze ku gasongero k’ubuzima bwe gusa ibyo ari gukora ni ubuswa.yatangaje ko yifuza kuba nka Diana gusa ntiyabigeraho kuko Diana yari intwari ishimwa na buri wese gusa we ageze aho kwihakana umuryango we.”

Thomas Jnr yatangaje ko aheruka guhura na mushiki we Meghan Markle mu mwaka wa 2011 ubwo bahuriye mu muhango wo gushyingura nyirakuru witwaga Doris.

Meg na Prince Harry bagiye gukora ubukwe bw’agatangaza

Meghan Markle n’igikomangoma Harry batumiye abantu bagera kuri 600 aho uyu mukobwa w’imyaka 36 mu muryango we yatumiye se na nyina gusa.

Meghan Markle yanze gutumira abavandimwe be

Benshi bashinje igikomangoma Harry ko cyagize uruhare rukomeye mu gutuma uyu wenda kuba umugore we yirengagiza bene wabo,akanga kubatumira mu bukwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa