skol
fortebet

Mexique: Ibiturika byahitanye 29, abagera kuri 72 barakomereka

Yanditswe: Wednesday 21, Dec 2016

Sponsored Ad

Iturika ridasanzwe ryabere mu majyaruguru y’igihugu cya Mexique kuri uyu wa 20 Ukuboza 2016, ryahitanye abantu 29, rikomerekeramo abagera 72.Iri turika ryabereye mu isoko ricuruza ibijyanye n’ibishashi by’umuriro (fireworks).
Guverineri wa Leta ya Mexique, Eruviel Avila, yatangaje ko abantu bagera kuri 72 bakomerekeye bikomeye muri iyi mpanuka.
Abana batatu bahise boherezwa mu bitaro biherereye mu Mujyi wa Galveston muri Texas aho bari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo gushya bitewe n’iturika (...)

Sponsored Ad

Iturika ridasanzwe ryabere mu majyaruguru y’igihugu cya Mexique kuri uyu wa 20 Ukuboza 2016, ryahitanye abantu 29, rikomerekeramo abagera 72.Iri turika ryabereye mu isoko ricuruza ibijyanye n’ibishashi by’umuriro (fireworks).

Guverineri wa Leta ya Mexique, Eruviel Avila, yatangaje ko abantu bagera kuri 72 bakomerekeye bikomeye muri iyi mpanuka.

Abana batatu bahise boherezwa mu bitaro biherereye mu Mujyi wa Galveston muri Texas aho bari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo gushya bitewe n’iturika ryabereye muri Tultepec, mu birometero 40 uvuye mu Mujyi wa Mexique.

Uyu Mujyi ukoreramo inganda nyinshi zikora ibikoresho byifashishwa mu minsi mikuru birimo ibishashi by’imiriro bikoreshwa mu kwishimira ibirori ndetse n’isoko rinini rya San Pablito ribicuruza.

Iri soko rikunze kuba ryuzuye abantu by’umwihariko mu kiruhuko cy’iminsi mikuru aho baba baje kugura ibyo bazifashisha mu birori byo kwishimira Noheli n’Ubunani.

Ubuyobozi ntabwo buratangaza impamvu y’iri turika.

Umwe mu babibonye yatangarije CNN ko yabonye ibishashi by’imiriro biturika ndetse n’abantu bagerageza gukiza amagara yabo biruka.

Jose Luis Tolentino wari mu muhanda ubwo yumvaga urusaku rw’abantu, avuga ko yabonye abagerageza kwiruka ariko bakagenda bagwirirana ubwo bageragezaga kuva muri iri soko.

Aka gace kabereyemo iri sanganya gatuwe n’abaturage benshi cyane, ndetse n’abatuye hafi yaho batangaje ko imyotsi yari yuzuye mu kirere.

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bahise bagera ahabereye iyi mpanuka bagerageza gutanga ubufasha nk’uko byatangajwe na Luis Felipe Puente, Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubutabazi ku rwego rw’Igihugu muri Mexique.

Impanuka nk’izi zikunze kubaho cyane muri iki gihugu by’umwihariko mu bihe bishyira mu mpera z’umwaka ndetse no mu gihe cy’indi minsi mikuru. Muri 2005, irindi turika nk’iri ryabereye muri iri soko, abenshi barakomereka ndetse n’ibikorwaremezo birangirika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa