skol
fortebet

Michelle Obama yaciye ibintu kubera amafoto yashyize hanze ari muri Gym [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 22, Oct 2019

Sponsored Ad

Michelle Obama umufasha wa Barack Obama wahoze ari perezida wa USA yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga hanze ifoto ari muri Gym mu rwego rwo gukangurira abagore kwitabira gukora siporo kugira ngo barwanye umubyibuho ukabije.

Sponsored Ad

Ku cyumweru Michelle Obama abinyujije kuri Twitter ye yahyize hanze ifoto ari muri Gym arangije ahita yandikaho ati Ntabwo biba byoroshye muri uwo mwanya ariko ndishimye kuba nagiye muri Gym.Ni gute mwita ku buzima bwanyu kuri iki cyumweru cyahariwe kwiyitaho?.

Michelle Obama w’imyaka 55 umubyeyi w’abana babiri,yagaragaye muri Gym yambaye imyenda ya siporo ndetse ateruye umupira uremereye cyane.

Guhera muri 2010, Michelle Obama yatangije gahunda yitwa ’Let’s Move!’ yari igamije gukangurira abantu kurwanya umubyibuho ukabije kugira ngo abakiri bato babigireho.

Michelle yatangiriye mu bana ubu bukangurambaga bwo kurwanya umubyibuho ukabije aho yavuze ko ababyeyi bagomba gufasha abana kurwanya iki cyorezo bagifite ubushobozi bwo kubikora.

Michelle yavuze ko nyuma y’urupfu rwa se umubyara wamusize akiri muto byatumye yiga ko agomba kwita ku buzima bwe.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa