skol
fortebet

Michelle Obama yasobanuye uburyo kweguza Perezida Donald Trump ari ubujiji

Yanditswe: Tuesday 10, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Michelle Obama umufasha wa President wa 44 wa Leta zunze Ubumwe za Amerika uyu munsi yasobuye impamvu ibikorwa byo kweguza umugabo uyoboye iki gihugu byaba ari ukwibeshya ubwo yari agiye mu gihugu cya Vietnam.

Sponsored Ad

Michelle Obama na Barack Obama berekeje mu gihugu cya Vietnam aho bagiye mu bikorwa by’ubuvugizi ku bana b’abakobwa aho bajyanywe no kuzamura imenyekana ry’akamaro k’uburere bw’umwana w’umukobwa ari nabwo ubwo bari mu nzira yaboneyeho kuganira n’ikinyamakuru Today cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika maze agitangariza mu buryo bweruye impamvu kweguza President Donald Trump atari ngombwa cyane.

“Ni ubwenge buke” “Sinzi niba abantu bazi ibyo bagiye gukora, mbere yo kumweguza byatekerezwaho kabiri, twabonye ibihe by’ingutu mu gihugu cyacu,urabizi ko twaciye mu bihe by’ihungabana n’intambara,turaswaho amabombe tugabwa ibitero by’iterambwoba,duca mu bihe by’ivangura rikaze ariko dukomeza gukomera”.

“Ku bwizo mpamvu dukwiye gukomeza kwibaza twaba tugiye guhitamo? ku buryo twagira gutya tukamweguza? ntabwo byaba ari ibintu byiza ku bisekuru bizadukurikira, twaba aba demokarate, cyangwa aba repubulikani twese turi mu gihugu kimwe turashaka inyungu zimwe tutarebye neza twazihombera mu rusaku”. Michelle Obama asobura ubwenge buke buri kweguza Donald Trump.

Michelle Obama na Barack Obama baheruka inzu muri Leta ya Massachusetts hafi neza y’inyanja aho bayiguze amafaranga arengaho gato miliyoni 11 ‘amadolari ya Amerika ndetse baheruka no gutangiza kaminuza umwe mu bakobwa babyaranye mu gihe mu minsi yashize Michelle yagurishije amakopi menshi y’igitabo “Becomig” cyivuga mu buzima babagamo ubwo bari muri White House.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa