skol
fortebet

Michelle Obama yavuze uburyo ubukwe bwe bwamukomerekeje umutima

Yanditswe: Friday 01, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Ku munsi w’ejo ku wa kane umufasha wa Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Michelle Obama yavuze ukuntu ubukwe bwe bwamukomerekeje umutima mu 1992 ubwo yasezeranaga na Brack Obama.

Sponsored Ad

Michelle yabivuze nyuma yo kuva muri Obama Foundation summit yaberaga Chicago ndetse amaze no kuganiriza itsinda ry’abakobwa baganiraga, yavuze ko yashimishijwe ndetse akanababazwa icyarimwe n’ubukwe bwe kuko papa we atabugaragayemo kuko yari yaritabye Imana mu mwaka wabanjirije uwo ubukwe bwabayemo, abajiwe niba ubukwe bwe bwari bwiza yavuze ko bwari bwiza na bubi.

Michelle yatangaje ko yari agiye gushyingirwa n’umugabo yihebeye Barack Obama ariko na none ngo ntabwo papa we yatashye ubukwe bwe “Papa wanjye ntabwo yari ahari, yari yaritabye Imana” Michelle Obama asubiza ikibazo yari abajijwe n’umwe mu bamukurikira ku rukuta rwe rwa Twitter.

Michelle Obama na President Barack Obama bashyingiranywe mu mwaka wa 3 Ukwakira mu 1992 nyuma yo kumenyanira aho bakoraga mu ihuriro ry’abanyamategeko ryitwa Sidley & Austin aho Michelle yari umutoza mu by’amategeko w’umuhungu wari ufite ubushobozi bwo kumvisha ibitekerezo abo bari kumwe Barack Obama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa