skol
fortebet

Misiri: Abasaga 43 baguye mu bitero 2 byagabwe ku nsengero 2 ubwo bizihizaga umunsi mukuru wa mashami

Yanditswe: Sunday 09, Apr 2017

Sponsored Ad

.
Kuri uyu munsi wa mashami, umunsi uzwi nk’umunsi wera wizihizwa n’abakirisitu benshi ku Isi, aho baba bibuka umunsi Yesu yinjira mu mujyi w’i Yerusalemu ahetswe n’icyana cy’indogobe, ubwo abaturage bagiye basasa imikindo munzira ndetse n ’ imyenda yabo mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk’Umwami w’Abami.
Nk’ uko ikinyamakuru Independent cyabitangaje, Igitero cya mbere cyagabwe mu mujyi wa Nile Delta, mu gace ka Tanta mu majyaruguru ya Cairo, ku rusengero rwa Saint George church, aho cyahitanye (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi wa mashami, umunsi uzwi nk’umunsi wera wizihizwa n’abakirisitu benshi ku Isi, aho baba bibuka umunsi Yesu yinjira mu mujyi w’i Yerusalemu ahetswe n’icyana cy’indogobe, ubwo abaturage bagiye basasa imikindo munzira ndetse n ’ imyenda yabo mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk’Umwami w’Abami.

Nk’ uko ikinyamakuru Independent cyabitangaje, Igitero cya mbere cyagabwe mu mujyi wa Nile Delta, mu gace ka Tanta mu majyaruguru ya Cairo, ku rusengero rwa Saint George church, aho cyahitanye abantu abasaga na 27 ndetse abandi 78 bakaba bakomeretse bikomeye nkuko bivugwa na Minisiteri y’ubuzima yo muri Misiri.


Police mu bikorwa by’umutekano n’iperereza kuri Saint George


Abakristu benshi bari bitabiriye ndetse bakurikirana hagunda ya misa bari hanze

Nyuma y’ igihe gito nibwo humvikanye ibiturika, icyo cyari igitero kindi cyari kigabwe ku rundi rusengero rukomeye cyane ndetse bafata nk’ urusengero rw’ingenzi rwitwa Saint Mark ruherereye mu nkengero z’umujyi wa Alexandria, ahari n’icyicaro cy’amateka y’ubu kristu muri iki gihugu cya Misiri, iki gitero kikaba cyahitanye abantu basaga 16 ndetse n’ abandi basaga 31 barakomereka.

Minisitiri ushinzwe umutekano wa Misiri yagize ati "Uyu mwiyahuzi yashatse guturitsa ibisasu ahereye mu rwinjiriro rw’uru rusengero mbere yuko atangirwa n’aba polisi, ndetse aba polisi bagerageje kumuhagarika 3 bahasize ubuzima”.

Ibi kandi yabigarutseho ubwo yavugaga ko ibi byaribyaravuzwe n’ udutsiko tw’intagondwa z’ aba islam ko bazagaba ibitero ku nsengero zimwe na zimwe z’ aba kristu muri iyi mijyi ya Tanta ndetse na Alexandria.

Papa Francis yababajwe n’ibi bitero bikomeje guhitana ubuzima bw’ abantu, akimara kumva ibyabaye mu Misiri dore ko afite anafite uruzinduko rw’ i Cairo mu Misiri muri iki cyumweru kiri imbere. Yatangaje ko byabaye ubwo yasomaga Misa ku kiliziya ya Saint peter, ndetse bizihiza uyu munsi mukuru wa Mashami, nyuma yaje kugira icyo abivugaho anahumuriza abanya Misiri.

Yagize ati “Ndihanganisha mugenzi wanjye Tawardos II , kiliziya ya Coptic Saint George, ndetse n’ abanya Misiri mwese, Nasengeye abaguye muri ibi bitero, ndetse ndigusabira abo bagizi banabi bitwaza ibisasu bya kirimbuzi bagamijwe guhitana ubuzima bw’abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa